Ni mu gikorwa cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 30 Kamena 2025, cyitabirwa na Princess Bridget Adetope Tychus uhagarariye Lions Club ku rwego mpuzamahanga n'abandi bayobozi b'uyu muryango baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Nigeria n'ahandi.
Iki gikorwa cyabanjirije no kwakira indahiro z'abanyamuryango bashya ba Lions Club Kigali Impact, aho Princess Bridget Adetope Tychus, yabasabye kudateshuka ku ntego.
Ati 'Uyu munsi mwemeye ko mugiye kuba abanyamuryango ba Lions Club International. Aho tugeze hose turangwa no kugira umutima ufasha no kugira uruhare mu bikorwa byose umuryango utegura [...] Ikindi mugomba kumenya ni ugukora uko mushoboye abanyamuryango bakaba benshi. Ibyo bizatuma n'ibikorwa by'ubugiraneza dukora bigera kuri benshi.'
Dr. Macabxender Anthony Efe watorewe kuba Perezida wa Lions Club Kigali Impact, yavuze ko abanyamuryango bari kumwe muri iri tsinda rishya, bagomba kuba itandukaniro.
Ati 'Kuba twashinze Lions Club Kigali Impact nshya si umuhango gusa, ahubwo ni ukwerekana ko dushoboye kandi twari tubikwiriye. Tugire inyota yo gutanga, duha abaturage batishoboye.'
'U Rwanda rwaduhaye ikaze mu byiza byose rufite. Nidushyire hamwe natwe turwiture. Turwanye imirire mibi, twite ku rubyiruko ndetse tunite ku bidukikije.'
Lions Club Kigali Impact yashinzwe ku ngoma y'ubuyobozi yari iyobowe na Karekezi Christelle muri Lions Club Kigali Doyen, gusa yamaze gusimburwa na Dr. Kayiranga Mukama Alphonse uzaba ari Perezida mu mwaka utaha.
Mu busanzwe Lions Club Kigali Doyen igira uruhare mu gufasha abafite uburwayi bwa 'diabète', ubw'amaso ndetse n'indwara za kanseri ku bana. Ibi byose bikorwa ku badafite ubushobozi bwo guhangana n'uburwayi bwabo.











Amafoto: Habyarimana Raoul