Umurage urubyiruko rukwiriye kuvoma mu rugamba rwo Kwibohora mu mboni za Brig Gen Pascal Muhizi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025 ubwo mu Karere ka Nyagatare haberaga urugendo rwa kilometero 21 rwakozwe n'amaguru n'abarenga 4000.

Ni urugendo rwatangiriye kuri Stade ya Nyagatare ahagana saa Tatu. Nyuma y'amasaha atandatu aba mbere bari bageze i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, ahari indake Perezida Kagame yabagamo mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu bitabiriye uru rugendo harimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, abayobozi mu nzego z'umutekano, abaturage ndetse n'urubyiruko rwaturutse mu turere twose tw'Intara y'Iburasirazuba.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko uru rugendo ari uburyo bumwe mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora no kumenyekanisha aya mateka kubva ku bakiri bato n'Abanyarwanda bose muri rusange.

Umuyobozi w'Ingabo z'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, Brig Gen Pascal Muhizi, yabwiye urubyiruko ko Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ari we wagennye icyerekezo cy'uko Igisirikare cya RPA ariryo pfundo ry'impinduka n'iterambere ry'Igihugu.

Yavuze ko aya magambo yayavuze mu 1993 abibwira abasirikare i Mukarange, iri jambo ngo na n'uyu munsi 'ntabwo tujya turyibagirwa.'

Ati ''Iki gisirikare n'icyo kizaba umusingi w'impinduka zose zizaba muri iki gihugu, uri umujura ntacyo waba urwanira, wica umuturage ntacyo waba urwanira. Niyo mpamvu igisirikare cyacu n'izindi nzego z'umutekano twese turangwa n'ikinyabupfura, ni nayo ntwaro dufite iruta izindi.''

Gen Muhizi yagaragarije urubyiruko ko igice kinini cy'abarwanye urugamba rwo kubohora igihugu bari urubyiruko ari nayo mpamvu bakwiriye kubigiraho byinshi bituma batinyuka muri iki gihe bagakora ibikorwa bidasanzwe.

Ati 'Igice kinini cyabohoye iki gihugu bari urubyiruko, ntabwo bari indorerezi cyangwa ngo babe bashinzwe kwikorera ibyo kurya by'abasirikare barwana, ahubwo bararwanaga ku murongo w'imbere. Icyo urubyiruko rero mwakora kugira ngo ibi birambe ni ukubigiraho kuko n'abatuyoboraga bari mu myaka 30 biyemeza kubohora igihugu cyari kimeze nabi.''

Gen Muhizi yakebuye abakiri bato bahabwa imyanya mu buyobozi bagashaka gukura cyane kuruta inshingano zabo, abasaba kugira indangagaciro mu byo bakora byose.

Yavuze ko kuri ubu urugamba rw'iterambere no kwegereza ibikorwaremezo abaturage arirwo buri wese akwiriye kurwana kandi bikareba uruhare rwa buri wese.

Ati 'Abakiri bato turabashakaho kujya muri izo nzego zishinzwe umutekano kugira ngo urinde igihugu cyawe, urinde Abanyarwanda ndetse unarinde ubusugire bw'igihugu ariko na wa wundi udafite imbaraga nyinshi afite ibyo yakora kandi bikubaka igihugu.''

Yavuze ko bishimira uruhare rw'ingabo z'u Rwanda mu kubaka igihugu yaba ishyirwaho ry'inzego za Leta, mu miyoborere myiza, amategeko ngenderwaho, kurwanya ruswa, umutekano, ubwisanzure bwa politike, ubukungu, imibanire myiza n'ibindi bihugu n'ibindi byinshi bitandukanye. Yasabye abakiri bato kuba intangarugero mu kubahisha u Rwanda.

Gen Muhizi yagaragarije urubyiruko umurage rukwiriye kuvoma mu rugamba rwo kwibohora
Brig Gen Muhizi yagaragarije urubyiruko umurage rukwiriye kuvoma mu rugamba rwo kwibohora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umurage-urubyiruko-rukwiriye-kuvoma-mu-rugamba-rwo-kwibohora-mu-mboni-za-brig

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)