Wasangaga ibigo bishaka umukozi bitanga amatangazo cyangwa bikayamanika, abujuje ibisabwa na bo bakazajyanayo impapuro zisaba akazi mu ntoki. Erega si na kera cyane, ibintu bihindutse vuba.
Aho bihindukiye rero, ubu u Rwanda rurakataje mu ikoranabuhanga, ibyangombwa hafi ya byose, nta we ukijya gutera iperu ku biro by'umurenge abitegereje, ahubwo bisigaye bisabwa ku ikoranabuhanga ukabibona utavuye iwawe. Na bimwe navugaga rero byo kuzengurukana impapuro zisaba akazi, na byo byabaye amateka kuko ubu ikigo gishaka umukozi gitangaza umwanya binyuze ku ikoranabuhanga, abagasaba na bo bakohereza ibisabwa uko.
Ibyiza by'uwo muvuno byabaye byinshi, dore ko ubu nta we urukweto rugihengamiraho azenguruka ngo arashaka akazi, ahubwo byose birangirira imbere y'imashini na murandasi, bikemera cyangwa bikanga agakomereza ahandi, bityo bityo.
Nubwo bimeze bityo ariko, Umunyarwanda yabivuze ukuri ati 'nta mwiza wabuze inenge,' iby'iryo koranabuhanga byaba byiza byagira, harimo ibinengwa na bamwe, babuze na ho bahanuriza, muri byo harimo nk'aho usanga ikigo runaka cyashyize ku isoko umwanya wa 'baringa', abasaba akazi bakarundaho ibyangombwa, bagashoramo umwanya wabo, ariko bikaba ari nka bya bindi byo gukosha izitazaha.
Bwa mbere numva ibyo by'imyanya y'akazi ya baringa, hari nimugoroba mvuye ku murimo ntashye, ni uko nkubitana n'inshuti yanjye ya kera tukiri mu mashuri, mbona umuntu ntaherukaga pe, ni uko tugwana mu nda, twibukiranya ibya kera n'iby'ubu, tugera aho ambwira ko avuye mu kizamini cy'akazi, ariko ati iki ni nk'icya mirongo ingahe, ubona asa n'uwatangiye guta icyizere.
Nkimurema agatima ngo nahumure bizagera aho bikunde, aba ambwiye ibyo aherutse guhura na byo, kandi ambwira ko atari ubwa mbere kandi atari we wa mbere bibayeho, aho yashyize ku mwanya w'akazi abona yujuje ibisabwa, ariko akazategereza amaso agahera mu kirere, nyuma y'igihe akabona umwanya ugarutseho, bitari rimwe bitari kabiri, yakurikirana agasanga icyo kigo kiwuhoza ku isoko ku nyungu ngo atamenye neza.
Ati 'Ko nawubonye mu mezi atatu ashize ubwo ntibanamaze kubona umuntu? Bariya 'batype' bashyira umwanya ku isoko ibintu byararangiye.'
'Hari ahantu nigeze gusaba akazi, barantumira nkora ibizami bibiri byanditse, bantumira mu cyo kuvuga, byose babinyuza mu gikari bataratanga itangazo, isaha imwe mbere y'uko nkora icyo kuvuga ni bwo umwanya bawushyize ku isoko, uribaza ibyo bintu? Byarangiye ntawugiyemo n'ubu nta muntu urawujyamo.'
Mugenzi wanjye uwo, icyo kibazo agihurizaho n'uwitwa Ukurikiyimfura Leonce, na we wamaze imyaka ibiri ashakisha akazi, ariko avuga ko yagiye kukabona amaze guhura na byinshi.
Ati 'Ntiwamenya icyo baba bagamije, hari abo usanga bashyira umwanya ku isoko, kandi babizi neza ko nta muntu uzajya muri uwo mwanya, bashobora kuba baba bashaka inkunga se, cyangwa bari gukwepa igenzura rivuga ko hari umwanya mu mbonerahamwe y'umurimo utarimo umuntu, bakawuhoza ku isoko nkana, bagenzi banjye banyotewe akazi na bo bagahorana icyizere ko ari uwabo nyamara ari baringa.'
Yongeyeho ko hari n'abo usanga babikora nkana, ari nk'ibigo bitazwi bishaka kumenyekana, bigashyira umwanya ku isoko ukurura abantu benshi, kuko bizi ko hari benshi bashaka akazi, bigatuma bajya gushaka amakuru y'ibyo bakora, bakaba babikoresheje nko kwamamaza, akenshi bazanaguhamagara ugasanga barashaka ko ukora nk'umukomisiyoneri wabo kandi atari byo byari mu byo batangaje bashaka umukozi.
Ati 'Hari n'aho kuzuza ibisabwa ku mwanya, ubanza gusubiza ibibazo bisaba ubuhanga, ugasanga bagutwaye ibitekerezo, bagutwaye amakuru yawe bwite wabahaye mu nyandiko z'ibisabwa, ndetse bagutereye n'umwanya, batumye ugira n'icyizere cy'ikinyoma, ibyo byose ugasanga ntiwabona n'aho uzabariza.'

Icyuho mu mategeko?
Umuyobozi wa mbere wungirije w'Urugaga rw'Abahanga mu Micungire y'Abakozi mu Rwanda (RHRMO), Luyenzi Enock, yavuze ko imyitwarire yo kwamamaza imyanya y'akazi itabaho cyangwa idakinguye mu buryo bw'ubunyamwuga n'ubutabera, idakwiriye.
Ati 'Iyi myitwarire irwanya amahame y'ubunyamwuga kandi yangiza icyizere abaturage bagirira ibigo, ihungabanya izina ry'umukoresha ndetse ishobora no gushyira sosiyete mu kaga k'amategeko yerekeye kurengera amakuru no gukoresha amahame agenga itangwa ry'akazi mu mucyo.'
'Kwamamaza imyanya y'akazi idahari koko cyangwa yamaze guteganyirizwa abandi bantu batari mu irushanwa ry'ubusabe bw'akazi ni ukuyobya. Ibi binyuranya n'ukuri, bitwara igihe, imbaraga n'ibyiringiro by'abashaka akazi kandi biteza umuco mubi mu itangwa ry'akazi.'
Yavuze kandi no kubashobora gukoresha urwitwazo rwo gushyira umwanya w'akazi hanze kugira ngo bakusanye amakuru bwite cyangwa ibitekerezo bwite by'abasaba akazi, kandi mu by'ukuri nta gahunda yo gutanga ako kazi ihari, avuga ko ari 'amahano y'ubunyamwuga buke.'
Yavuze ko uburyo bwiza bwo gukorera mu mucyo, ari ugutanga igisubizo ku cyemezo cyafashwe kuri buri umwe wasabye akazi, cyane cyane ku bageze ku cyiciro cy'ikizamini cy'ikiganiro.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy'ibigo bishyira ku isoko imyanya ya baringa, batari bakizi, iti 'Tuboneyeho umwanya wo kubwira abantu bose ko bibujijwe kandi bihanirwa gutangaza amakuru y'imirimo idahari, haramutse hari ababikora.'
Ibajijwe niba hari ubugenzuzi bwihariye bukorwa bugendanye no kureba niba itangwa ry'akazi rikorwa mu buryo bunyuze mu mategeko, kuva ku kwamamaza imyanya, Minisiteri yasubije ko ifite abagenzuzi b'umurimo bari muri buri karere.
Iti 'Bafite inshingano zo gukora ubugenzuzi mu bigo byose bikorera mu karere, no kumenya ko ibigo bitangaza akazi cyangwa bishaka abakozi mu buryo buboneye. Uwaba afite amakuru ku kigo gitangaza imyanya ya baringa, yakwihutira kuyageza ku mugenzuzi w'umurimo mu karere akabikurikirana.'
MIFOTRA ivuga ko amategeko ashobora guhana uwagaragarwaho n'ibyo arimo 'muri rusange, gutangaza amakuru y'ibihuha ni icyaha nk'uko biteganywa n'itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 132 ivuga ko 'bitabangamiye ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi cyangwa byo mu rwego rw'akazi, umuntu usabwa, kubw'imirimo ashinzwe, gutanga amakuru yifashishwa mu igenamigambi ry'Igihugu, utanga amakuru azi cyangwa yashoboraga kumenya ko ayo makuru anyuranyije n'ukuri, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Yongeyeho ko 'Mu gihe hagaragaye uwakoze iki gikorwa yashyikirizwa inzego z'ubutabera. Hari n'igihe abantu bashukwa ko bashakirwa akazi kandi bagamije kubacuruza, ibi na byo bihanwa n'itegeko Nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu mu bandi.
Nubwo bimeze bityo, MIFOTRA ivuga ko nta muntu urayigezaho icyo kibazo cyangwa ngo igire aho icyumva handi. Iti 'MIFOTRA kimwe n'undi muntu wese wabimenya yabishyikiriza Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bikurikiranwe.'

Inama z'abahanga ku bashakisha akazi
Abahanga bagaragaza ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma ibigo bishyira ku isoko imyanya ya baringa, zirimo ko ibigo biba bishaka kwegeranya ama-CV kugira ngo bizifashishe amakuru ariho mu gutegura ibisabwa mu myanya itaha bizashyira ku isoko, bishaka kwerekana ko ari ibigo biri gukura kugira ngo bikurure abashoramari benshi n'abafatanyabikorwa, hari n'igihe baterera umwanya ku isoko nta gahunda ihari, bagamije ko habonetse ufite ubuhanga budasanzwe bashobora kumuha akazi.
Zimwe mu nama zagufasha kumenya ko umwanya washyizwe ku isoko ushobora kuba ari baringa, ni nko kureba igihe uwo mwanya umaze wamamajwe, akenshi umwanya umazeho igihe kirekire nta mpinduka ushobora kuba ari baringa. Ikindi ni umwanya uhora wisubiramo, cyangwa uhora ubona ugaruka igihe n'imburagihe, icyo na cyo ni ikimenyetso cy'uko wabyitondera.
Ikindi kigaragazwa nk'icyagufasha gutahura umwanya wa baringa, ni ukureba amakuru ahagije ku kigo cyashyize umwanya ku isoko, ukareba amakuru yacyo, ukareba imbuga nkoranyambaga zacyo, ukamenya ko byaba ari ukuri, ikindi ni ukubaza amakuru, kumenyana n'abantu bashobora kuguha amakuru, cyane ab'imbere muri icyo kigo bashobora kukubwira ko uwo mwanya utazatangwa cyangwa wamaze kubona nyirawo, bityo bigatuma udata igihe cyawe n'ibindi.
