Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk'umutoza mukuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo kwitegura umwaka w'imikino utaha, Police FC yatangaje impinduka mu buyobozi ndetse inasinyisha umutoza mushya, Umunya-Tunisia Ben Moussa El Kebil Abdessattar, ku masezerano y'imyaka itatu.

Ibi byabereye Kacyiru aho berekanye komite nshya y'ikipe iyobowe na CP Yahaya Kamunuga wasimbuye Rtd CP Bruce Munyambo.

Komite nshya y'ikipe igizwe na:

. Perezida: CP Yahya Kamunuga (usimbuye Rtd CP Bruce Munyambo)

Visi Perezida wa Mbere: ACP Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi

Visi Perezida wa Kabiri: ACP (Rtd) Bosco Rangira wasimbuye SSP Regis Ruzindana

Umunyamabanga Mukuru  akaba n'Umuvugizi: CIP Claudette Umutoni

Aha kandi niho hahise harangarizwa Umutoza mushya azaba afatanyije na Mutarambirwa Jabirnk'Umutoza wungirije, Dbouki Mohamed Umutoza wongerera abakinnyi imbaraga na Ben Yahia Ahmed, Umusesenguzi w'amashusho.

Police FC iratangaje ko izi mpinduka ari intambwe nshya mu rugendo rwo kugera ku ntsinzi n'imyitwarire myiza mu mwaka utaha w'imikino wa 2025-2026.

The post Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk'umutoza mukuru appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/police-fc-yatangaje-ubuyobozi-bwayo-bushya-buyobowe-na-cp-yahaya-na-ben-mussa-nkumutoza-mukuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-yatangaje-ubuyobozi-bwayo-bushya-buyobowe-na-cp-yahaya-na-ben-mussa-nkumutoza-mukuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)