Ku munsi abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, bakenera amazi angana na meterokibe ibihumbi 210 mu gihe WASAC itanga izingana n'ibihumbi 142 gusa, bigaragaza ko hakiri icyuho cya meterokibe ibihumbi 68 ugerereranyije n'uko abaturage bayakeneye.
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza, yavuze ko kuko mu gihe cy'impeshyi amazi aba macye, hashyizweho uburyo bwo kuyasaranganya ku baturage bose no kongerera ubushobozi inganda ziyatunganya mu gukuraho icyo cyuho.
Ati 'Tugiye gutangira gukoresha uburyo bwo gusaranganya amazi neza aho abantu bari basanzwe bayabona umunsi ku wundi tugiye kujya tubakuraho rimwe mu cyumweru kugira ngo tubashe gusaranganya n'abatayafite. Ikindi hari inganda tugiye kongerera ubushobozi kugirango zibashe kongera ingano y'amazi zitunganya.'
Umujyi wa Kigali ufite inganda enye ziwuha amazi mu bice bitandukanye harimo urunini rwo mu Nzove rutanga meterokibe ibihumbi 83 ruvuye ku bihumbi 76 mu kwezi gushize.
Hari uruganda rwa Kimisagara rutanga meterokibe ibihumbi 21, urwa Karenge rutanga amazi ku gice cya Kabuga angana na meterokibe ibihumbi 8.400 na Kanzenze rugomba gutanga meterokibe ibihumbi 30 ku munsi ariko kuri ubu ruri gutanga ibihumbi 26 kubera ikibazo cya Nyabarongo yagabanutse ndetse n'ibikoreshwa mu gukurura amazi byangiritse.
Prof. Munyaneza yagaragaje ko hari uduce tuzwi dufite ibibazo cyane twatangiye gufashwa, aho batangiye gushyiraho 'valves', udukoresho twifashishwa mu kugabanya amazi kugira ngo asaranganywe n'abatayafite.
Ati 'Hari aho tubona hari ikibazo kijyanye no gusaranganya amazi cyane ni muri Kanombe na Kicukiro, icyo turi gukora hari aho twateye 'Valves' kugira ngo turebe ko twajya tugira hamwe dufunga noneho n'abandi tukabasha kubaha amazi.'
Aha kandi hiyongeraho ikijyanye no kwagura inganda zitunganya amazi zikongererwa ubushobozi bw'ayo zitanga.
Urugero ni uruganda rwo mu Nzove rushaje rutabasha gutanga amazi kuko ku munsi rutanga meterokibe ibihumbi bitanu gusa bityo rugiye kwagurwa rukagera ku bihumbi 40 ku munsi.
Ati 'Ibi bizadufasha kugabanya icyuho cya meterokibe ibihumbi 68 Umujyi wa Kigali ugifite kuko ruzongera ibihumbi 35 ku zo twari dusanzwe dutanga.'
Hari kandi imirimo igiye gutangira yo kwagura uruganda rwa Karenge rukazava kuri meterokibe ibihumbi 22 rukagera ku bihumbi 48 mu myaka ibiri iri imbere.
