Genève: U Rwanda rwegukanye ibihembo bibiri ku Isi mu guteza imbere ikoranabuhanga rigera kuri bose - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 7 Nyakanga 2025, gahunda yihariye y'Intore mu Ikoranabuhanga (Digital Ambassador) y'u Rwanda yahawe igihembo cya WSIS+20 Champion kubera uruhare rwayo rukomeye mu kongerera Abanyarwanda ubumenyi bw'ibanze mu ikoranabuhanga no kubafasha kugera kuri serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nyuma y'iminsi itatu gusa, ku wa 10 Nyakanga, u Rwanda rwongeye guhabwa ishimwe rya WSIS+20 Partner Certificate, rishimangira ko igihugu gifite umusanzu ukomeye mu bikorwa by'Inama Mpuzamahanga ku Iterambere ry'Imibereho Isesuye ishingiye ku Ikoranabuhanga (WSIS) no mu bufatanye mpuzamahanga mu ikoranabuhanga.

Ibi bihembo byombi byakiriwe na Urujeni Bakuramutsa, Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi akaba n'Intumwa Ihoraho y'u Rwanda mu Biro by'Umuryango w'Abibumbye i Genève.

Gahunda y'Intore mu Ikoranabuhanga (DAP) yatangijwe mu 2017 mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya mbere (NST1), igamije guhangana n'ikibazo cy'ubumenyi buke mu ikoranabuhanga, icyo gihe abantu bafite ubumenyi bw'ibanze bari munsi ya 10 %. Intego yari ukugera kuri 60 % mu 2024, ubu ikaba igamije kugera ku bumenyi bw'ikoranabuhanga kuri bose bitarenze 2029 nk'uko biteganywa na NST‑2.

DAP yifashisha urubyiruko rufite ubumenyi mu ikoranabuhanga, abarangije amashuri yisumbuye n'abanyeshuri barangije kaminuza, bakajyanwa mu baturage nk'abambasaderi mu ikoranabuhanga. Bahugura abaturage ku ikoreshwa rya serivisi za leta zitangirwa ku ikoranabuhanga, gukoresha serivisi z'imari n'ubucuruzi kuri murandasi, kwishyura mu buryo bwizewe ndetse n'imikoreshereze myiza ya telefoni na mudasobwa. Yatangiye n'abambasaderi 50, ubu igeze ku barenga 2000 bafashwa n'abagenzuzi 60 ku rwego rw'uturere.

Kuva 2017 kugeza 2024, DAP yahuguye Abanyarwanda barenga miliyoni 3,2, izamura urugero rw'ubumenyi bw'ibanze mu ikoranabuhanga ruvuye munsi ya 10 % rukagera kuri 75.2 %. Gahunda yatanze umusaruro ugaragara, urimo kwiyongera kw'imikoreshereze ya telefoni zigezweho, kunoza imitangire ya serivisi za Leta, kongera amahirwe y'akazi ku rubyiruko no gukura kw'ubucuruzi bushingiye kuri murandasi.

Igihembo cya WSIS+20 Partner Certificate kigaragaza umwete w'u Rwanda mu kubaka ikoranabuhanga rigeza serivisi kuri bose, binyuze mu bigo nka RISA na RURA bikomeje gushora imari mu bikorwa remezo, guteza imbere e‑serivisi no kurengera inyungu z'abaturage mu ikoranabuhanga.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yashimye iri tsinda ati 'Dutewe ishema n'iki gihembo gihamya ko impinduka z'ukuri mu ikoranabuhanga zitangirira ku baturage, bafite ubumenyi n'ubushobozi mu ikoranabuhanga bubafasha gukorera imiryango yabo. Dushimira abaterankunga bacu, Banki y'Isi, AIIB na KOICA ku bufasha baduha. Twiyemeje kubaka u Rwanda rufite abaturage bakataje ikoranabuhanga, nta n'umwe usigaye inyuma.'

U Rwanda ni rumwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi ya ITU (2023â€"2026) kandi ruziyamamaza kongera gutorerwa manda ya 2027â€"2030 mu nama ya ITU Plenipotentiary iteganyijwe mu Ugushyingo 2026 i Doha, muri Qatar.

Ibihembo bibiri bya WSIS+20 byongeye gushyira u Rwanda ku ikarita nk'igihugu kiyoboye Isi mu guca icyuho cy'ikoranabuhanga no mu gufatanya n'abandi mu kugena uburyo bushya bw'iterambere rigera kuri bose.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'abantu batandukanye
U Rwanda rwegukanye ibihembo bibiri ku Isi mu guteza imbere ikoranabuhanga rigera kuri bose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/geneve-u-rwanda-rwegukanye-ibihembo-bibiri-ku-isi-mu-guteza-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)