Mu mitungo itimukanwa buri wese arota kugira no kugwiza harimo inzu bituma uko umubare w'abantu biyongera ubutaka butuwe burushaho kuzamuka.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Imikoreshereze y'Ubutaka no Gutunganya Amakarita mu kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Rutagengwa Alexis, ubwo yari mu kiganiro kubaza bitera kumenya cyo ku wa 27 Nyakanga 2025, yavuze ko ubutaka bwiza usanga bubereye imiturire, ubuhindi n'ibindi ariko habaho igenamigambi ry'uko bukwiye gukoreshwa.
Ati 'Imiturire wenda ari na yo ifite ikibazo, bakoresha kugira ngo babangamire ubuhinzi n'ubundi butaka ntabwo irenze 15% by'ubutaka bwose bw'igihugu. Imiturire aho yagenewe ntabwo harenze 15% by'ubutaka, ahandi 50% hahawe ubuhinzi, amashyamba na yo ntabwo arengaje 30%.'
Rutagengwa yahamije ko abo mu turere twose baramutse bubahirije ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka ahantu hubatse hazagera aho hagaherera ukwaho n'ubuhinzi bukisanzura.
Ati 'Ibyo biramutse byubahirijwe mu myaka 30 mwazabona imijyi iri ahantu hamwe ubuhinzi butangiye kubona aho bukorerwa.'
Yavuze ko mu turere twose basuye mu gihugu basanze igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka kitubahirizwa.
U Rwanda rufite ubusho bwa kilometero kare 26.338.
Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko ubutaka bw'u Rwanda bushobora guhingwaho burenga gato hegitari miliyoni 1,8 bingana na 73% by'ubutaka bwose bw'igihugu.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutaka-bw-u-rwanda-bungana-na-15-bwagenewe-guturwaho