Mu mezi abiri Polisi yatahuye litiro zirenga ibihumbi 16 za kanyanga mu gihugu hose - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, akaba yagaragaje ko Intara y'Amajyaruguru n'iy'Iburasirazuba ari zo ziri imbere mu gufatirwamo kanyanga nyinshi.

Imibare igaragaza ko Intara y'Amajyaruguru cyane cyane mu turere twa Gicumbi na Burera ndetse no mu Burasirazuba ari ho hafashwe kanyanga nyinshi.

Muri Mata 2025, Polisi yafashe litiro 1.902 za kanyanga mu Ntara yo mu Majyaruguru, Iburasirazuba hafatwa litiro 514, Umujyi wa Kigali hafatwa litiro 139, Amajyepfo hafatwa litiro 22 naho mu Burengerazuba nta kanyanga yigeze ifatwayo.

Muri Gicurasi 2025, Intara y'Amajyaruguru yongeye gufatwamo kanyanga nyinshi aho hafashwe litiro 13.215, Iburasirazuba hafatwa litiro 572, Amajyepfo hafatwa litiro 148, mu Burengerazuba hafatwa litiro 14.

ACP Rutikanga yasobanuye ko kuba kanyanga nyinshi ikunzwe gufatwa mu turere two mu Majyaruguru no mu Burasirazuba bitavuze ko ariho ikorerwa.

Ati 'Urabibona ko utwo turere duturanye n'igihugu cy'abaturanyi bivuze ko Kanyanga nyinshi ifatwa ntabwo ari uko ikorerwayo ahubwo iva mu gihugu cy'abaturanyi.'

Yakomeje avuga ko ikinyobwa cya kanyanga gifatwa nk'ikiyobyabwenge ndetse ko kuyinywa no kuyicuruza bigize icyaha bihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

Ati 'Kanyanga ni kimwe mu bigize ibiyobyabwenge mu Rwanda rero kuyinywa no kuyicuruza bigize icyaha kandi gihanwa n'amategeko y'u Rwanda.'

Yasabye abantu kwirinda kanyanga ndetse n'ibindi biyobyawenge.

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano byabyo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 263, rivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu ya 5.000.000 Frw ariko atageze kuri 10.000.000 Frw.

Mu mezi abiri Polisi y'u Rwanda yatahuye litiro zirenga ibihumbi 16 za kanyanga mu gihugu hose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mezi-abiri-polisi-yatahuye-litiro-zirenga-ibihumbi-16-za-kanyanga-mu-gihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)