Muri Werurwe 2024, ni bwo i Huye mu Murenge wa Ngoma, mu Kagari ka Ngoma, y'urugo rw'uwitwa Hishamunda, hakuwe imibiri irenga 2000 y'abishwe muri Jenoside yari yarubakiweho inzu.
Nyuma y'umwaka, muri Mata 2025, mu kandi Kagari k'Umurenge wa Matyazo, na ho habonetse imibiri isaga 500, mu ntanzi z'urugo rw'umuturage.
Mu mahugurwa yahuje abasaga 100 bavuga rikumvikana bo mu Karere ka Huye, ku wa 24 Nyakanga 2025, yigaga kuri gahunda yo kongera ikibatsi mu nyigisho z'ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, yateguwe n'Umuryango Never Again Rwanda, Umuyobozi w'Akarere ka Huye Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Kankesha Annonciatha, yavuze ko kuba amakuru nk'aya aba yarahishwe mu myaka irenga 30, ari ikimenyetso kigaragaza ko ubumwe n'ubudaheranwa ari urugendo rurerure.
Ati 'Ni ikigaragaraza ko urugendo rugihari, ariko nanone bigatanga icyizere ko rugeze heza, kuko ya makuru batinyaga gutanga, umwe atekereza ati 'nimvuga ko kanaka yishe abantu akanabacukurira icyobo azandeba nabi', bigakomeza kumuhambira, ubu byibura twatangiye kubona abahambuka bakavuga.'
'Niyo mpamvu hari aho twabonye imibiri isaga 2000 mu 2024, n'indi isaga 500, duheruka gushyingura vuba aha, ibifasha mu kuruhura abarokotse.'
Yakomeje asaba abahugurwa kugaba amashami mu bo bahagarariye, babomora n'ibikomere kugira ngo bigere kuri buri munyarwanda, abanire undi atamutoneka, ahubwo amwubaka.
Umwe mu banyamuryango ba AVEGA Agahozo witwa Nyiramuruta Séraphine, wo mu Murenge wa Tumba, yavuze ko hari ibimenyetso bikigaragara ko Abanyanyarwanda bakibana n'amateka asharira.
Ati 'Umuryango nyarwanda wose urarwaye, iyo umuntu abika amakuru nk'ariya y'imibiri akamubamo imyaka myinshi, ni bigaragaraza ko inzira ikiri ndende, ari na yo mpamvu inyigisho nk'izi zigikenewe, kandi zikwiye kugera kuri bose.'
Rwandekwe Innocent, Umukozi w'Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Cyegera mu Murenge wa Rusatira, yavuze ko urugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa rukwiye gukomeza gushyigikirwa abantu bakemera kugaragaza ibibarimo bakavurwa.
Yagaragaje ko n'ubwo hari impinduka nziza zigenda zigaragara mu myumvire, ariko hakiri urugendo mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu.
Mu rugendo rw'isanamitima, mu Karere ka Huye habarurwa amatsinda 237 agizwe n'abasaga ibihumbi 10 aherekezwa na Never Again Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.



