Ububiko bw'ibicuruzwa mu mujyi rwagati bugiye kwimurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abacururiza mu mujyi rwagati mu duce nka 'Quartier Commercial' no mu Isoko rya Nyarugenge bavuga ko icyo kibazo giterwa n'amakamyo aba atwaye ibicuruzwa.

Ndagijimana Jean Damascène uhacururiza yavuze ko amakamyo aba menshi ku buryo izindi modoka z'abacuruzi n'abaje guhaha zigorwa no kubona aho ziparika cyangwa abakiliya babo bakabura inzira.

Sibobugingo Samuel we yagize ati 'Haba hari umuvundo w'ibinyabiziga w'izo modoka zihahurira, ukabona haba n'impanuka. Tubona hakwiye kujya haza imodoka zije gupakira ibicuruzwa zitahatinda, noneho iz'abacuruzi zigashakirwa parikingi.'

Yamuragiye Béatrice uri mu bahahira hafi aho yagize ati "Biratugora cyane nk'iyo abakarani bari gupakurura amakamyo, hari igihe bagukubita imifuka. Izo kamyo ziba zegeranye hano, bakazishakiye aho ziparika ntizitere akavuyo aho twinjirira n'aho dusohokera duhaha.'

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye RBA ko icyo kibazo kiri kuvugutirwa umuti kuko hagiye kubakwa ububiko bw'ibicuruzwa ahatari mu mujyi rwagati.

Ati "Isoko ry'Umujyi wa Kigali rifite ikibazo cyihariye kuko abantu bamaze kuba benshi kandi na twe turabibona. Haba imodoka ziza gupakurura ibicuruzwa ndetse na parikingi ubwayo imaze kuba ntoya. Twatekereje ko [abacuruzi] bagira ububiko bw'ibicuruzwa ahandi noneho ziriya modoka nini zipakurura zikajya zijyayo, hariya mu mujyi rwagati hakajya hazanwa ibintu bike bakeneye.'

Ntirenganya yongeyeho ko bakiri kubiganiho n'abacuruzi gusa hari rwiyemezamirimo wamaze gufata iya mbere mu gukemura icyo kibazo.

Rwiyemezamirimo witwa Sivili Fuligence yavuze ko kuri ubu Umujyi wa Kigali wamaze kumuha aho kubaka ubwo bubiko ku buryo ikibura ari ukumuhuza n'abagenerwabikorwa bazakorana uwo mushinga numara kurangira.

Ni ububiko bugiye kubakwa mu Murenge wa Rwezamenyo ahahoze Isoko rya Nyamirambo ndetse biteganyijwe ko kubwubaka bizatangira muri Kanama uyu mwaka.

Ububiko bw'ibicuruzwa mu mujyi rwagati bugiye kwimurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ububiko-bw-ibicuruzwa-mu-mujyi-rwagati-bugiye-kwimurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)