Urutare rwa Ndaba ni kimwe mu byiza nyaburanga biri mu Karere ka Karongi. Rwitiriwe umugabo witwa Ndaba wajyanye na bagenzi be guhakura ubuki muri urwo rutare, bamufashe ku migozi.
Ndaba yamaze kubona ubuki, atangira kuburya ariko bagenzi be bamusabye arabima kandi ari bo bamufashe ku migozi, baramurekura arahanuka yikubita hasi, ahasiga ubuzima.
Uru rutare ruherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.
Iyi nkuru yatumye uru rutare ruba ikimenyabose kuva kera ndetse n'uyu munsi ruracyavugwa. Rufatanye n'urundi rutare ruzwi nka Rwabisuka aho uruhagazeho aba yitegeye Ikiyaga cya Kivu n'ibice byinshi by'Akarere ka Karongi.
Icyakora ntabwo aya mateka n'aha hantu herekana ubwiza nyaburanga bw'ako gace biratangira kubyazwa umusaruro, uretse ko ibi bigiye guhinduka.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yabwiye IGIHE ko aka karere kamaze kubona abashoramari babiri bashaka gukorera ishoramari ku Rutare rwa Ndaba.
Ati "Ku Rutare rwa Ndaba dufite abashoramari babiri bari kudusaba kuhashora imari, kugira ngo uru rutare n'imisozi ihakikije habe ahantu h'ubukerarugendo bwinjiza amafaranga."
Meya Muzungu avuga ko bari hafi guhitamo umushoramari uzahakorera.
Ati "Icyiciro kigezweho ni uguhitamo uwujuje ibisabwa, nta n'ubwo tubikora twenyine dufatanya na RDB. Habayeho gusura no kumurika ibyo bazakora. Ntabwo ukwezi gushira tudahisemo ugomba kuhabyaza umusaruro."
Mu bikorwa aba bashoramari bateganya gukorera ku Rutare rwa Ndaba harimo kuhashyira amacumbi (eco-Lodge), inzu icuruza ikawa n'ibikorwa byo kuzamuka Urutare rwa Rwabisuka.
