U Burusiya bwatangiye guhemba ababyara abarenze 10 mu guhangana n'ikibazo cy'ubuke bw'abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko Minisitiri w'Intebe Wungirije w'u Burusiya yagaragaje ko igihugu cyabo gikomeje guhura n'ibibazo by'umubare w'abagore bafite ubushobozi bwo kubyara uri kugabanyuka ku muvuduko wo hejuru.

Ubwo yaganiraga n'abagize Inteko Ishinga Amategeko, ku wa 09 Nyakanga 2025, Golikova yavuze ko nko mu myaka 10 ishize abagore bafite ubushobozi bwo kubyara bari hagati y'imyaka 18 na 49 bari miliyoni 39.

Yagaragaje ko uwo mubare wagabanyutse cyane kuko ubu abari muri iki kigero bafite ubushobozi bwo kubyara ari miliyoni 34 ndetse ko mu 2046 bazaba bageze kuri miliyoni 27.

Yavuze ko uko kugabanyuka kw'abagore bashobora kubyara kwagizwemo uruhare n'Intambara ya Kabiri y'Isi, ndetse n'ibibazo by'ubukungu byatumye abantu batabyara uko bikwiriye.

Minisitiri Golikova yavuze ko igihugu kigomba kwita kuri icyo kibazo, hagashyirwaho imishinga igamije guteza imbere umuryango no gufasha imiryango imaze igihe gito ivutse.

U Burusiya bwatangiye guhangana n'iki kibazo ndetse bushyiraho gahunda zo gufasha imiryango nko kugenera amafaranga runaka abana bavutse, kongera ibigenerwa ababyeyi babyaye, guha amafaranga abageza ku bana 10 cyangwa barenga n'ibindi.

U Burusiya kandi bwashyizeho gahunda zo kurwanya abantu banga kubyara no gushyiraho politiki igabanyiriza imisoro abafite abana benshi.

Mu 2024 u Burusiya bwahuye n'ikibazo cy'igabanuka rikomeye ry'abana bavuka aho bari miliyoni 1,22. Bari bagabanyutseho 3,4% ugereranyije n'abavutse mu 2023 biba ubwa mbere bagabanyutseho umubare munini mu myaka 26 yari ishize.

U Burusiya bwatangiye guhangana n'ibibazo by'abana bake bavuka, bwifashishije ingingo yo guhemba ababyara benshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burusiya-bwatangiye-guhemba-ababyara-abarenze-10-mu-guhangana-n-ikibazo-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)