Minisitiri Bizimana yatamaje umuhungu wa Habyarimana n'uwa Zigiranyirazo basigirije amazina y'ababyeyi babo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangiye ku wa 1 Nyakanga 2025, ubwo Habyarimana Jean Luc yashyiraga ubutumwa kuri X bugaragaza ko nubwo imyaka 63 ishize u Rwanda ruhawe ubwigenge, ngo rukirangwa n'ibibazo birimo kutubahiriza ubutabera, igitugu n'ibindi.

Minisitiri Bizimana na we yahise amusubiza, amwereka ko bishobotse ko umuntu yagaragaza urutonde rw'ibyangijwe na se Habyarimana Juvénal na nyina Agathe Kanziga, atabasha kubirondora byose.

Ati 'Kuba u Rwanda rukiriho kuva muri Nyakanga 1994, byagizwemo uruhare na FPR-Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ikubaka igihugu cyari cyaroretswe n'ubutegetsi bwa MRND na Hutu Power yari yarashinzwe na so Juvénal Habyarimana.'

Minisitiri Dr. Bizimana kandi yerekanye uburyo ayo mahano yakorwaga na Habyarimana ku mategeko y'umugore we binyuze mu muryango wari warahawe izina rya 'Le Clan de Madame', anerekana bimwe muri byinshi byakozwe n'abo boretse u Rwanda kuva mu myaka ya 1960 kugeza mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Bizimana amaze gusubiza uyu muhungu wa Habyarimana, Antoine Mukiza Zigiranyirazo, akaba umuhungu wa Protais Zigiranyirazo uyu na we akaba musaza wa Agathe Kanziga, yaje guhakana ibyo Minisitiri Bizimana yavuze, mu nyandiko ishimagiza se, nyirarume na nyirasenge.

Yifashishije ibimenyetso bifatika, Minisitiri Bizimana yasubije Antoine Mukiza Zigiranyirazo, agaragaza ubwicanyi na politiki ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside byakozwe n'abo babyeyi babo.

Ati 'Gusubiza ibinyoma byawe birengera ubwicanyi na politiki ishingiye kuri Jenoside byakozwe na so Protais Zigiranyirazo, nyogosenge Agata Kanziga n'umugabo we Juvénal Habyarimana ni ibintu binyoroheye cyane.'

Minisitiri Dr. Bizimana yibanze ku kibazo cy'impunzi z'Abatutsi zakuwe mu gihugu no mu byabo kuva mu 1959, mu 1990 zikiyemeza gutaha ku mbaraga, yerekana ko ari zo mpunzi za mbere muri Afurika zari zimaze imyaka myinshi mu buhungiro.

Minisitiri Dr. Bizimana yatamaje umuhungu wa Habyarimana n'uwa Zigiranyirazo basigirije amazina y'ababyeyi babo

Yibukije uburyo kuva ku butegetsi bwa Kayibanda hashyizweho itegeko teka ryo kuwa 26 Gashyantare 1966 rikumira impunzi ku gihugu no ku mitungo yazo.

Ati 'PARMEHUTU yabyitaga ngo Honga, Hunga, Hora. Mu Gifaransa byari 'politique des 3 H!'

Mu busabe bwigiza nkana, Antoine Mukiza Zigiranyirazo, yasabye Minisitiri Dr. Bizimana kugaragaza byibuze inyandiko imwe yerekana ko Habyarimana yimye pasiporo Abatutsi bifuzaga kujya mu mahanga.

Minisitiri Dr. Bizimana atazuyaje yahereye ku nyandiko yanditswe na Lt Col Habyarimana Juvénal, wari Minisitiri w'Ingabo, yari ifite nimero 146/1.1.4/1.2.3 yo ku wa 23 Werurwe 1968.

Ati 'Ni amabwiriza Lt Col Habyarimana yandikiye Urwego rwari rushinzwe Abinjira n'Abasohoka, arubuza guha pasiporo Padiri w'Umututsi wa Diyosezi ya Nyundo, Kayiranga Prudence.'

Ni ibaruwa yari yanditswe mu magambo agira ati 'Uwo mupadiri ntakwiye passeport kuko ababyeyi be ari impunzi mu mahanga, kuko kandi uwo mupadiri aramutse agiye i Bukavu, Abatutsi bize barushaho kugira ingufu zo kurwanya u Rwanda.'

Minisitiri Dr. Bizimana arakomeza ati 'Ngaho da! Kuba gusa padiri w'Umututsi yari afite umuryango we mu mahanga yifuzaga gusura byari icyaha!'

Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje yereka uyu muhungu wa Protais Zigiranyirazo ibyabaye mu 1975.

Yerekanye ko Habyarimana yashyizeho Komisiyo yise Groupe de Réflexion igizwe na Lt Col Kanyarengwe, Nsekalije na Maj Buregeya igamije kwiga uko Leta yabana n'Abatutsi.

Icyo gihe bamukoreye raporo igira iti 'Coup d'état ikimara kuba [ku wa 5 Nyakanga 1973] Umututsi yahise yubura umutwe yibwira ko igihe cye kigeze cyo kwihorera kuri Gahutu ndetse nyuma bakazamuhirika bakamusimbura.'

Iyo raporo yakomeje ivuga ko 'Gatutsi amaze kubona ko ibyo bidashoboka atangira gusenya Gahutu. Benewabo bari mu mahanga bagarutse mu Rwanda bongera kwaka umutungo wabo bari barasize. Uko gusaba imitungo yabo kw'Abatutsi byarakaje Abahutu.'

Minisitiri Bizimana ati 'Ngaho da! Abo Batutsi barazira ko bahunze, bagaruka mu gihugu cyabo bagasaba imitungo yabo. Ibyo gusa ni icyaha!'

Yakomereje ku byabaye mu Ukwakira mu 1982, ubwo Uganda yari iyobowe na Milton Obote yirukanaga impunzi z'Abanyarwanda.

Antoine Mukiza Zigiranyirazo (ibumoso) na se Protais Zigiranyirazo

Yibukije uburyo icyo gihe impunzi zageze mu Rwanda ubutegetsi bwariho burazitoteza, Habyarimana ategeka ba perefe kuzikumira ko zatura iwabo, azizitirira mu nkambi za Kibondo, Nasho bapfirayo ari benshi cyane.

Ati 'Nyuma y'ukwezi yarabirukanye abasubiza Uganda. Yavuze ko bari 45.000 nyamara barengaga 150.000! Muri izo mpunzi zirukanywe harimo Gen (Rtd) James Kabarebe.'

Minisitiri Bizimana yibukije uburyo ku wa 19 Ugushyingo 1982 Habyarimana ari mu Bubiligi yahaye ikiganiro abanyeshuri b'Abanyarwanda bigagayo, mu mbwirwaruhame ye ashimangira ibyo kwirukana Abanyarwanda abita Abanya-Uganda.

Icyo gihe Habyarimana yaragize ati 'Twagiye kubona tubona abantu baza kuva ku itariki ya 2 Ukwakira bavuye i Bugande bagenda biyongera kugera ubwo hazaga 5000 ku munsi. Ubu hari abageze ku 45.000. Turabwira Guverinoma ya Uganda duti 'mugomba kubasubiza mu byabo kuko ari Abagande.'

Habyarimana yabwiye Uganda ko niba ibishoboye yareba ahandi ishyira abo Banyarwanda yitaga Abanya-Uganda 'kuko mu Rwanda tutabona aho tuzishyira.'

Yarakomeje ati 'Ngiyo imigambi Leta ifite. Icyo u Rwanda rwifuza ni uko impunzi ziri mu mahanga zafata ubutaka zigahinga, zashaka akazi zigakora, zashaka undi mwuga ushobora kuzitunga aho ziri kuko mu Rwanda tutabona aho tuzishyira. Ngicyo igitekerezo cya Guverinoma y'u Rwanda [yari iyobowe na Habyarimana]. Ngicyo igitekerezo cyanjye. Ufite amaso ashaka kureba yarabibonye. Ufite amatwi yarabyumvise.'

Minisitiri Dr. Bizimana akimara kugaragaza iyi mbwirwaruhame ya Habyarimana, yabajije Habyarimana Jean Luc na mubyara we Antoine Mukiza Zigiranyirazo ati 'Murumva ubu bugome bwa Habyarimana? None ngo ntiyahohoteye impunzi z'Abatutsi? Mureke ubushinyaguzi. Ubu twebwe ducyura na FDLR. Muzabaze Straton Musoni wari umuyobozi wayo wavuye mu Budage. Muzabaze Maj Ntuyahaga wavuye mu Bubiligi n'abandi benshi bari i Rwanda.'

Minisitiri Dr. Bizimana ntabwo yagarukiye aho, ahubwo yakomeje yerekana uburyo ku wa 26 Nyakanga 1986 Komite nyobozi ya MRND, yari Urwego Rukuru rw'Ishyaka rya Habyarimana, yafashe icyemezo ndakuka ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo gucyura no kwakira impunzi zarwo.

Yagaragaje inyandiko y'iyi komite yagiraga iti 'U Rwanda ntirwakwirarira ngo rwiyemeze kubona abandi Banyarwanda bakwiyongera bitewe n'itahuka ry'impunzi za kivunge', maze yerekana uburyo umugambi wo gukumira Abatutsi gutaha wari waranogejwe.

Ati 'Ngibyo mwa basore mwe. Nzakomeza mbahugure.'

Ni kenshi abana b'abakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kugaragara bakura icyasha ku babyeyi babo cyangwa bene wabo, bakabikora mu mvugo zipfobya ndetse zigahakana Jenoside, icyakora bakanyomozwa n'ibimenyetso bifatika.

Habyarimana Jean Luc umuhungu wa Juvénal Habyarimana, akunze kugaragara mu mvugo zisigiriza se ku bijyanye n'uruhare rwe mu gutoteza Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yatamaje-umuhungu-wa-habyarimana-n-uwa-zigiranyirazo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)