Perezida Trump ari mu rugendo muri Ecosse aho yagiranye ibiganiro n'abarimo Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer.
Ubwo baganiraga n'itangazamakuru, Perezida Trump yavuze ko yagize uruhare mu guhagarika intambara esheshatu.
Ku kibazo cy'u Rwanda na RDC, Perezida Trump yavuze ko gukemura ikibazo kiri hagati y'ibihugu byombi byaturutse ahanini ku ruhare rwe.
Ati 'Iyo ntinjira mu buhuza, ntabwo ibihugu byombi [byari kwinjira mu biganiro bigamije gushaka amahoro], nta n'ubwo batekerezaga uburyo bwo kumvikana. Byari ibintu bikomeza kubaho kandi nta muntu wari kujya muri ibyo bice kuko yari kwicwa.'
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kimwe mu byamufashije gukemura ibibazo by'intambara harimo n'ikijyanye n'uko ibihugu byombi byifuzaga gukorana ubucuruzi na Amerika.
Ati 'Bakunda Trump, barifuza gukorana ubucuruzi na Trump, barifuza ko tugura umutungo kamere wabo, barashaka kuduha umutungo kamere wabo.'
Perezida Trump yavuze ko nyuma yo kumenya iby'iki kibazo, yafashe icyemezo cyo guhamagara bagenzi be, baganira ku buryo bwo gukemura ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi.
Ati 'Nari mbazi mu buryo buziguye, ndabahamagara ndababwira nti 'mureke turangize intambara. Nta kintu kindi nshaka iyi ntambara igikomeje.''
Yaboneyeho kwibutsa ko mu minsi mike iri imbere azahura n'abayobozi b'ibihugu byombi, mu ruzinduko bazagirira muri Amerika.
Ati 'None ubu twarangije intambara, nk'uko mubizi ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga [b'u Rwanda na RDC] baje hano mu bihe bishize ndetse na ba Perezida b'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye kuza [muri Amerika] mu bihe biri imbere.'
Ku wa 27 Kamena, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano y'amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Icyo gihe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yikije ku kibazo cya FDLR mbere yo kuyashyiraho umukono.
Iki kibazo kiri mu bigomba kubanza gukemurwa aho RDC igomba gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR, u Rwanda rukabona gukuraho ingamba z'ubwirinzi rwashyizeho.
Mu masezerano yasinyiwe i Washington, impande zombi zashyigikiye ibiganiro hagati y'Ihuriro AFC/M23 na Leta ya RDC biri kubera i Doha muri Qatar.
Muri ibyo biganiro, amahame yashyizweho umukono hagati y'impande zombi, hagaragajwe ko yuzuzanya n'amasezerano yasinyiwe i Washington.
Mu gihe ibintu byose byaba biri ku murongo, byitezwe ko abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na RDC bazahurira i Washington bagashyira umukono ku masezerano agamije amahoro.

Nese ko kivu zombi zigenzurwa na M23 harabura iki ngo isenye iyo FDLR???? Ahubwo je mbona M23 Ikorana na FDLR, kuko birirwa bahangana na wazalendo kandi bazi neza aho FDLR Icumbitse nibayiraseho
ReplyDelete