Abarimo Minisitiri Habimana na Dr. Arakwiye bakoze ihererekanyabubasha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Habimana na mugenzi we Arakwiye ni bo ba Minisitiri bashya bagaragaye muri Guverinoma nshya yashyizweho ku wa 24 Nyakanga 2025 na Perezida Kagame.

Uretse abaminisitiri bashya, hagaragaye n'Abanyamabanga bashya barimo na Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo asimbuye Olivier Kabera wari umaze hafi umwaka kuri uyu mwanya.

Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y'aba bayobozi bashya n'ababasimbuye wabaye ku wa 28 Nyakanga 2025.

Nyuma yo gushyirwaho, Minisitiri Habimana yavuze ko agiye kongera imbaraga mu kwimakaza imibereho myiza no kubakira ku musingi uhamye w'ibyagezweho.

Yagize ati 'Ni ikintu twakiriye neza kandi twiteguye gukora uko dushoboye kugira ngo turusheho gushyira imbaraga no kwimakaza imiyoborere myiza.'

Minisitiri Habimana yavuze ko nyuma y'imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hamaze kubakwa umusingi ufatika mu bijyanye n'imiyoborere y'u Rwanda bigizwemo uruhare na Perezida Kagame, we akaba aje gukomeza icyerekezo cy'u Rwanda.

Ati "Icyo abantu bagomba kunyitegaho ni ugukorana n'abo nsanze, twimakaze imiyoborere myiza dushyire umuturage ku isonga, abone serivisi zimwegereye kandi nziza. Ibibazo by'abaturage bikemurwe vuba bishoboka kandi neza ndetse serivisi zituma umuturage abasha kwihuta mu iterambere zimugereho neza ariko kandi ahawe uruhare mu kubishyira mu bikorwa."

Dr. Mugenzi amaze kumenya ko yasimbujwe na we yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere mu mezi umunani yari amaze muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

Icyo gihe yarakomeje ati "Nabigiyeho byinshi kandi ndacyaharanira gukorera u Rwanda n'Abanyarwanda.'

Dr. Arakwiye yavuze ko yishimiye cyane icyizere yagiriwe na Perezida Kagame wamugize Minisitiri w'Ibidukikije, arakomeza ati 'Niteguye gutanga umusanzu wanjye mu guteza imbere gahunda z'u Rwanda zijyanye n'ibidukikije. Imana ibimfashemo.'

Dr. Uwamariya yavuze ko atabona amagambo ashimira Umukuru w'Igihugu mu buryo bukwiye, ati ' Kuba muri Guverinoma muyoboye byanyigishije byinshi kandi bizakomeza kumbera impamba.'

Minisitiri Habimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe rihuza Inzego z'Ibanze n'Umujyi wa Kigali (RALGA) kuva muri Kamena 2024.

Mbere yo kujya muri RALGA, yakoreye mu Ikigo cy'Abasuwisi gishinzwe Iterambere n'Imikoranire mu gihe cy'imyaka itandatu, kuva mu 2018.

Kuva mu 2013 kugeza mu 2015, yakoze mu kigo GIZ cy'Abadage, nk'impuguke ishinzwe uruhare rw'umuturage mu bimukorerwa, aho yari ashinzwe gukorana n'imiryango itari iya Leta, gutanga ubujyanama ku bafatanyabikorwa no guhanga udushya.

Kuva mu 2016 kugeza mu 2018 yakoze muri GIZ Rwanda nk'Umujyanama Mukuru mu bijyanye n'imiyoborere ishingiye ku muturage n'ahandi.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'iterambere yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda n'indi mu bijyanye no gukemura amakimbirane yakuye muri Geneva Graduate Institute mu Busuwisi.

Ni mu gihe Minisitiri Dr. Arakwiye yari amaze imyaka icyenda akorera muri World Resource Institute (WRI), ikigo mpuzamahanga gishinzwe kubungabunga ibidukikije.

Kuva mu 2023 yari umuyobozi muri WRI ushinzwe imishinga yo kuzahura ubutaka bwangiritse muri Afurika.

Mbere yo kujya muri WRI, yakoze ubushakashatsi butandukanye ku miterere y'ubutaka bwo muri Afurika, akorana n'ikigo Conservation International kibungabunga ibidukikije muri Amerika n'izindi nshingano.

Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, yari asanzwe ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore, inshingano yahawe ku wa 15 Nyakanga 2019.

Mbere yaho yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo kuva ku wa 30 Kanama 2017. Hari hashize imyaka mike ari Umuyobozi mu Kigo gikora iby'Ubwubatsi, NPD-COTRACO, ashinzwe gutegura Imishinga n'Iterambere.

Minisitiri Habimana (ibumoso) nyuma yo guhererekanya ububasha na Dr. Mugenzi asimbuye
Abakozi ba Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu basezeye kuri Dr. Mugenzi bari bamaranye amezi umunani
Dr. Bernadette Arakwiye (iburyo) yinjiye mu kazi nyuma yo guhererekanya ububasha na Dr. Valentine Uwamariya muri Minisiteri y'Ibidukikije
Abakozi ba Minisiteri y'Ibidukikije basezeye kuri Dr. Uwamariya wari umaze hafi umwaka abayoboye
Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo (ibumoso) yahererekanyije ububasha na Olivier Kabera asimbuye
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore (ibumoso) yashimiye Olivier Kabera wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, aha ikaze Jean de Dieu Uwihanganye wamusimbuye
Abo muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo basezeye kuri Olivier Kabera wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo baha ikaze Jean de Dieu Uwihanganye wamusimbuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-habimana-na-dr-arakwiye-binjiye-mu-kazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)