Impunzi z'Abarundi zari zarahungiye mu Karere ka Huye ku musozi wa Kabutare, kuva mu 1972 zakomeje gukongeza urwango kugeza mu 1994 ubwo zijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatangabuhamya batifuje ko amazina yabo atangazwa bagaragaje ko amateka atangirira mu 1972 ubwo mu Burundi habaga ubwicanyi bwibasiye abo mu bwoko bw'Abahutu, abahungiye mu Rwanda barimo n'abahungiye ku Kabutare, barimo abigaga mu mashuri yisumbuye bahungishijwe n'Abafere b'Urukundo bakomereza amashuri yabo kuri G.S Officiel de Butare na EAV Kabutare kugeza barangije ndetse batangira no kuhakora.
Uwaduhaye amakuru wanabonye impunzi z'Abarundi ziga muri aya mashuri kugeza mu 1978, yavuze ko bari barirunduriyemo ingengabitekerezo y'urwango bahita bisanisha na PARMEHUTU yakoreraga mu Rwanda ndetse banayiyumvamo.
Mu 1990 ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, Abarundi babaga ku Kabutare barimo benshi bigishaga muri G.S.Officiel de Butare bari mu bakomezaga kubiba urwango bakanabigaragaza mu kabari kitwaga Corbillar, bakishimira kubona Abatutsi bitwaga ibyitso bafatwa, n'ibindi.
Mu 1993, Perezida w'u Burundi Ndadaye Melchior amaze gutsinda amatora amatora, impunzi z'Abarundi zarishimye zivuza ingoma ziyobowe n'abarimu barimo Nzorubara Mathias na Wagara Melchior.
Urupfu rwa Ndadaye mu Ukwakira 1993 rwagize ingaruka no ku Batutsi babaga mu Rwanda, aho abo Barundi bagize uburakari bakajya bacunaguza abaturanyi babo ndetse batangira kwigwizaho intwaro.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko mu nkundura y'amashyaka menshi mu Rwanda, wabonaga n'Abarundi barafashe uruhande, bashyigikiye amashyaka y'abateguraga Jenoside.
Ati 'Gahunda ya 'Hutu power' wabonaga Abarundi bayumva cyane kandi bayishyigikiye, bitandukanye n'abandi banyamahanga.'
Jenoside itangiye abandi banyamahanga bazinze utwangushye burira indege barataha ariko , Abarundi bo barasigara
Uyu mutangabuhamya yavuze ko mu gihe cya Jenoside impunzi z'Abarundi zirimo izatangiye kujya kuri za bariyeri zinafite imbunda nshya zishakiye, abaturage bagatangazwa no kubona batazakwa kandi ari abanyamahanga b'abasivili.
Ku wa 8 no ku wa 9 Mata 1994, Leta yacyuye abanyamahanga babaga i Butare ariko Abarundi barahaguma.
Ati ''Ku wa 9 Mata twabonye abanyamahanga bose barimo n'Abazayirwa (AbanyeCongo b'ubu) batahanwa n'amabisi ya Leta kandi bari basanzwe ari abantu nkatwe, dutangira kubona ko ari ibintu bidasanzwe, ariko kandi tubona Abarundi bo bagumye aho.''
Ku wa 20 Mata 1994, ubwo Jenoside yatangiraga i Huye, Abarundi bihutiye kujya kuri za bariyeri, ndetse ku wa 22 Mata ubwo hatangwaga intwaro kuri Sitade Kamena, bikozwe na Burugumesitiri Kanyabashi, Dr. Rwamucyo n'abandi n'abo Barundi bari bahari banafite intwaro zabo.
Aha banahatangirije ubwicanyi umugore w'Umututsikazi yakubitiwe umutwe muri Sitade Kamena, ubwonko buca mu mazuru, ahita apfa.
Ati ''Abarundi bari basanganywe inararibonye mu bugome kuko n'iyo bafataga igisambo mu gace ka Kabutare ni bo bazanaga udushya two kukibabaza. Uretse kugikubita, wabonaga bazanye nk'urusenda rwo gusuka mu bisebe by'igisambo ngo kirusheho kubabara, ukibaza aho bakuye ubwo bugome.''
Uyu mutangabuhamya yavuze ko impunzi z'Abarundi zagize uruhare mu bwicanyi bwakozwe hagati ya 21 na 29 Mata 1994, muri G.S. Officel de Butare, EAV Kabutare ahari hahungiye abanyeshuri bavuye muri GS de la Salle i Byumba n'ahitwaga muri Home Uruyange.
Impunzi z'Abarundi zizwi cyane zishe Abatutsi harimo Wagara, Ntibatingeso Severin, Mathias, Jean Marie, Majoro Albert wari ushinzwe siporo muri GSOB.
Uwatanze amakuru yibuka uburyo hari abakobwa bakuwe muri Home Uruyange mu ntangiriro za Gicurasi 1994 bashyirwa hanze mu kibuga, bagafatwa ku ngufu n'abagabo bahagarikiwe n'abagore babo bari bariyise abapawakazi, nyuma bakwicwa.
Mu bandi Barundi bagize uruhare muri Jenoside harimo n'ababaga i Save, batijwe umurindi n'ababaga ku Kabutare.
Umusozi wa Kabutare (ubu isigaye ari izina ry'umudugudu), udatuweho n'imiryango myinshi cyane kuko igice kinini cyawo kigizwe n'ibigo bitandukanye, ariko bigaragara ko mu gihe cya Jenoside hari hatuye imiryango y'Abarundi ibarirwa muri 20.
Bivugwa ko ku Kabutare haguye abantu benshi cyane, bikaninyongeraho ko ari ho abicanyi bo mu mujyi wa Butare bajyaga kujugunya abishwe.
Abatangabuhamya bababazwa no kuba amakuru yaratanzwe mu gihe cy'Inkiko Gacaca ariko abavuzwemo bose batigeze babiryozwa, nyamara bamwe bagiye no mu nshingano z'ubuyobozi mu Burundi, mu gihe abiciwe ababo bo bagitakamba basaba ubutabera.


