Aya makimbirane hagati y'ibi bihugu amaze igihe kubera ko yatangiye mu 1907 ubwo Abafaransa bakolonizaga Cambodia baciye umupaka wayo, ariko Thailand ikagaragaza ko batabikoze neza, kuko hari uduce turimo insengero tutagenewe nyiratwo ku buryo bishobora guteza amakimbirane.
Ku wa 23 Nyakanga 2025, ni bwo abasirikare batanu bo muri Thailand bakomerekejwe n'ibisasu byatezwe mu butaka ibi bihugu bitumvikaniraho.
Thailand yashinje Cambodia gutega ibyo bisasu muri ubwo butaka, ibintu byatumye ku wa 24 Nyakanga 2025, imirwano ihita itangira kuba kubera iyo mpamvu.
Kuva iyo mirwano yatangira hagati y'ibi bihugu byombi, abantu bagera kuri 34 bamaze kwicwa harimo abasivili n'abasirikare ku mpande zombi ndetse ibihumbi by'abaturage nabyo bimaze kuvanwa mu byabo.
Ku wa 26 Nyakanga 2025 ni wo Trump abinyujije kuri Truth Social yavuze ko yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'ibi bihugu byombi ndetse abasaba ko bakwiriye guhagarika intambara.
Ati 'Twari tumaze iminsi turi mu biganiro byo kugirana ubucuruzi hagati y'igihugu cyacu n'ibi bihugu ariko ntabwo tuzigera dukomeza kubikora mu gihe bikiri mu mirwano.'
Yakomeje avuga ko nyuma y'ibyo biganiro ibihugu byombi byemerenyije guhagarika imirwano.
Ibintu byashimangiwe n'abayobozi bo ku mpande zombi barimo Minisitiri w'Intebe wa Cambodia, Hun Manet wavuze ko mbere y'uko ibiganiro bitangira imirwano igomba kubanza guhagarara.
Ni mu gihe mugenzi we wa Thailand, Phumtham Wechayachai, yavuze ko kugira ngo baganire, Cambodia ikwiriye kugaragaza ubushake ifite bwo guhagarika imirwano.