Kubakira iyi miryango ni igikorwa kizakenera uruhare rw'impande zitandukanye kuko hari abaturage bazasabwa kwiyubakira ibikanka bagahabwa amabati, abadashobora kwibonera ibibanza bazatuzwa mu nzu zuzuye n'abafite ibibanza bazubakirwa binyuze mu miganda.
Mu miryango itari iya Leta iri gufatanya n'Akarere ka Nyamasheke harimo Compassion International inyuza ubufasha bwayo mu madini atandukanye.
Dan Nkurunziza uyobora umushinga RW0398 ukorera muri ADEPR Bucumba yo mu Murenge wa Nyabitekeri yabwiye IGIHE ko bahisemo gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Ati "Kuva uyu mwaka w'ingengo y'imari watangira, muri gahunda twiyemeje yo gufatanya n'abaturage kwikemurira ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage tumaze gutanga amabati 1230 ku miryango yari ifite ibikanka idafite isakaro. Iyo miryango twanayihaye ibilo 123 by'imisumari yo gusakaza".
Pasiteri Kayobera Joseph, Umushumba w'Itorero ADEPR Mukoma rikorera mu Murenge wa Shangi n'uwa Nyabitekeri, yavuze ko impamvu itorero ADEPR muri iyi minsi ryashyize imbaraga mu gufasha abaturage gushakira umuti ibibazo bibangamiye imibereho myiza, ari uko Leta y'u Rwanda yiyemeje gushyira umuturage ku isonga.
Ati "Uwo muturage Leta ishyira ku isonga, niwe mukirisito wacu".
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukankusi Athanasie, yabwiye IGIHE ko isesengura baherutse gukora ryagaragaje ko muri aka Karere habarurwa imiryango 489 isembera, imiryango 2450 iba mu nzu zimeze nka nyakatsi, n'imiryango 129 yasenyewe n'ibiza.
Ati "Icyo turi gukora, ni ugufatanya n' abatishoboye kwishakamo ubushobozi, kubanza guhera ku kubaka izibabaje kurusha izindi bitewe n'ingengo y'imari idahagije. Gufatanya n'abafatanyabikorwa gushaka ibisubizo. Abaturage tubasaba gukomeza gufatanya n'abandi mu masibo aho batuye kugira ngo iki kibazo tubashe kugikemura".

