Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Bugeshi, Mudende na Busasamana bavuze ko batewe agahinda no kuba barashoye byinshi mu buhinzi bw'imboga z'amashu, nyamara kuri ubu umusaruro bakaba barikuwugaburira amatungo kubera kuwuburira isoko.
Umwe yagize ati 'Twahisemo kuyagaburira inka kubera ko yabuze isoko, none se ko utayarya ngo uyamare wenyine, warya amashu wahinze ukayamara?'
Mugenzi we witwa Bigirimana yavuze ko bahinze bazi ko bazabona isoko ariko ubu kuko isoko ryabuze nta kindi bakoresha umusaruro uretse kuwuha amatungo.
Ati 'Nta handi uba wayajyana kuko ni ibintu uba utahunika wenda ngo wabigira imbuto.'
Ibi ntibabivugaho rumwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu, kuko bwo buvuga ko icyabaye ari uko ibiciro byagabanyutse ariko isoko ritabuze burundu.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko ibyo kugaburira amatungo izo mboga babiboneye ku mbuga nkoranyambaga, yemeza ko nubwo 'hari ikibazo cy'ibiciro byagabanyutse ku masoko, ntituragera ku rwego rwo kubura isoko ry'imboga z'amashu.'
Ati 'Twarakurikiranye dusanga abaturage bagurisha imboga nziza bakazipakira imodoka mu murima hagasigaramo izangiritse zitakwemera ku isoko ari na zo bagaburira amatungo.'
Meya Mulindwa yavuze ko gufata umusaruro w'imboga z'amashu wasigaye mu murima bakawugaburira inka nta gihombo kirimo, kuko bagaruriza mu mata zikamwa.
Uyu muyobozi yahamije ko nubwo inyungu yagabanyutse ariko ihari ndetse ko bakomeje gushaka amakuru mu bindi bice bitabashije kweza amashu abaho bakajya kugurira abaturage kandi ku giciro cyiza.

