Impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda zashimangiye ko zititeguye gutaha FDLR itaranduwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda habarirwa impunzi zose hamwe zingana 136.713 muri zo izingana na 60,83% ni izituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo 207 zageze mu Rwanda hagati ya Mata na Gicurasi 2025.

Kalisa Theogene umaze imyaka 25 mu nkambi ya Mahama, yabwiye RBA ko byabagoye kwisanga mu buhunzi nyuma y'aho umutwe wa FDRL ubamburiye imitungo yabo ndetse bakabwirwa ko ari Abanyarwanda atari Abanye-Congo.

Agira ati ' Imitungo yacu barayiriye irashira, bahita bavuga ngo aha ntabwo ari iwanyu ni iwacu mwe nimusubire mu Rwanda. Byaradukomerekeje cyane nk'umuntu wari uziko ari Umunye-Congo kwisanga mu buhunzi ni ikintu cyari gikomeye cyane.'

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rutazacyura impunzi mu gihe cyose impamvu nyamukuru zatumye zihunga zitarakurwaho.

Ati 'Ntabwo ari ugushora impunzi aho zari ziri kandi hakiri ibibazo by'umutekano, ni ukuvuga ko hari ibibazo by'umutekano n'ibibazo biri mu buyobozi bwa Congo bigomba kuzabanza gukemuka hanyuma impunzi zigataha noneho zidafite impungenge ko zishobora guhohoterwa cyangwa se guhura n'imvugo n'ibikorwa by'urwango.'

Mu masezerano yasinywe i Washington D.C ku wa 24 Kamena 2025, hagati y'u Rwanda na RDC, ibihugu byombi byemeranyije ko mu gihe amahoro n'umutekano bizaba byabonetse mu Burasirazuba bwa Congo, ibihugu byombi bizafatanya n'inzego z'Umuryango w'Abibumbye n'imiryango ishinzwe ubutabazi mu gucyura abahungiye mu bice bitandukanye by'iki gihugu hamwe n'impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Umusesenguzi mu bya politiki, Dr Eric Ndushabandi, avuga ko amasezerano yonyine hagati y'ibihugu byombi adahagije, akagaragaza ko Umuryango w'Abibumbye na wo ugomba kuzabanza kureba niba ibikenewe byose kugirango impunzi zitahe byuzuye.

Agira ati 'Amasezerano hagati y'u Rwanda na Congo, ntabwo ari ukuvuga gusa ngo twumvikanye ko impunzi zitaha, n'Umuryango w'Abibumbye niba ukora neza, uzabanza urebe ko ibyo bakeneye byuzuye kugirango batahe, harimo ibyibanze nko kuryama bagasinzira, umutekano, no kwizera ko nta mvugo z'urwango zizongera kubibasira.'

Impunzi z'Abanye-Congo ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda zivuga ko zitazataha igihe cyose impamvu zatumye bahunga zitarakemuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impunzi-z-abanye-congo-ziri-mu-rwanda-zashimangiye-ko-zititeguye-gutaha-fdlr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)