Bugesera: Hagiye kwifashishwa uburyo bushya mu kurandura igwingira mu bana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda yatangajwe kuwa ubwo NCDA yagaragazaga umushinga ugamije kurandura igwingira burundu rikigaragara mu bana bo mu Karere ka Bugesera.

Biteganyijwe ko gahunda ya Bandebereho izakorerwa mu mirenge umunani ikigaragaramo igwingira muri 15 igize aka Karere.

Umukozi wa NCDA ushinzwe kwita ku mikurire y'abana, Bikorimana Isaac, yavuze ko gahunda ya Bandebereho igamije gufasha ababyeyi bafite abana bagaragaraho imirire mibi kumenya gutegura amafunguro neza bifashishije bike bafite.

Yakomeje agira ati 'Turashaka ko ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi babona ko bagenzi babo batayirwaje bakoresheje ubushobozi buke mu kwita ku bana bashobora gutsinda imirire mibi iganisha ku igwingira. Ubu buryo rero kandi tubwitezeho umusaruro mwiza buri Mudugudu tuzaba dufitemo ababyeyi bafashwa na babandi batarwaje imirire mibi ariko bari ku rwego rumwe.''

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko iyi gahunda bayishimiye kuko izabafasha kwigisha ababyeyi kwita ku bana babo binyuze mu bandi babyeyi baturanye.

Ati 'Ni igikorwa tubona ko kizatanga umusaruro mwiza kuko ni gahunda izajya ikorerwa ku Mudugudu, turasaba rero buri wese kugira uruhare rwe mu guteza imbere iyi gahunda ya Bandebereho.''

NCDA igaragaza ko nibura abana bangana na 2% ari bo babona amata mu buryo buhoraho mu gihe abagera kuri 18% ari bo bashobora kurya inyama.

Kuri ubu Akarere ka Bugesera kageze ku rugero rwa 26% mu kugabanya igwingira mu bana, nu gihe u Rwanda rwifuza ko igwingira rigabanyuka rikagera kuri 15% mu gihugu hose mu 2029.

Umukozi wa NCDA, Bikorimana Isaac, yavuze ko gahunda ya Bandebereho izafasha ababyeyi bafite abana bagaragaraho imirire mibi kwigira kuri bagenzi babo
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette , yavuze ko bifuza ko ikibazo cy'imirire mibi kikigaragara mu mirenge umunani gicika burundu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hagiye-kwifashishwa-uburyo-bushya-mu-kurandura-igwingira-mu-bana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)