Aba baturage bo mu Murenge wa Nyundo mu tugari twa Kavomo na Mukondo bavuga ko hashize igihe gito batangiye kwangirizwa imyaka yari ihinze muri aya masambu.
Bikorwa n'abaturage biganjemo abaturuka mu mirenge ya Nyamyumba n'uwa Kivumu na Nyabirasi yo mu Karere ka Rutsiro, bitwikira ijoro cyangwa bakaza ku manywa.
Bamwe muri aba baturage bahafite amasambu barimo Nyiramagambo Beatrice baganiriye na IGIHE bavuga ko kuva bamenya ko ubutaka bwabo buhishe ubwo bukungu ngo batakiryama ngo bagoheke.
Ati 'Aya mabuye yatubereye umuvumo kuko ntitugisinzira, nk'ubu twakabaye turi mu mirimo ariko twirirwa aha ntacyo turi buhakure kubera kurinda ko abaza kwiba amabuye batatwangiriza imyaka. Tubonye ingurane ikwiriye twagura ahandi, tukabasha kujya tubona icyo dutungisha abana, kuko niho twavanaga amaramuko.'
Ngezenubwo Ladislas ati 'Baracukuye none inzu yanjye igiye kugwa, aya mabuye ataragaragara nari mfite amahoro none hari n'igihe yatugwaho kuko bayinyuze munsi bari gucukura.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ikibazo cy'aba baturage bakizi ndetse batangiye ibiganiro n'urwego rubifitiye ububasha.
Ati 'Hari ahabonetse amabuye y'agaciro abaturage batangira kuyacukura batabifitiye uburenganzira, twaganiriye nabo, turahafunga ndetse dushyiraho uburinzi natwe duhita dutangira ibiganiro n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine na Peteroli kugira ngo kizohereze inzobere barebe niba cyahatangira uruhushya hacukurwe byemewe n'amategeko.'
Akomeza avuga ko mu isuzuma ryakozwe basanze mu baturage bari bahafite amasambu na bo bagiraga uruhare mu bucukuzi butemewe bwakorewe muri iyi mirima.
Meya Mulindwa yavuze ko mu gihe Leta izaba yamaze kuhabonera umushoramari uhacukura bazahabwa ingurane ikwiriye.
Itegeko nimero 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri mu ngingo yaryo ya kane rigaragaza uburenganzira bwa nyir'ubutaka ku hantu hatangiwe uruhushya.
Mu gaka karyo ka kabiri, havugwamo ko iyo ubutaka bugaragayemo amabuye y'agaciro, mbere y'uko umuntu wahawe uruhushya atangira ibikorwa bye byo gucukura aha indishyi ikwiye nyir'ubutaka cyangwa undi wese ubufiteho uburenganzira mu buryo bwemewe n'amategeko.
Ni mu gihe mu gaka kayo ka gatatu havuga ko iyo umuntu wahawe uruhushya atanze indishyi ikwiye kuri nyir'ubutaka, ubwo ubutaka bwandikwa kuri Leta.
Agaka ka karyo ka kane ko kagaragaza ko iyo ubutaka butanzweho uruhushya rw'ibikorwa by'ubushakashatsi cyangwa kariyeri, umuntu wahawe uruhushya agirana amasezerano y'ubukode yanditse na nyir'ubutaka cyangwa undi wese ubufiteho uburenganzira mu buryo bwemewe n'amategeko. Iyo ibikorwa birangiye nyir'ubutaka arabusubirana.
