Imana yaremye Cristiano Ronaldo ni na yo yaturemye - Minisitiri Utumatwishima ahanura urubyiruko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo muri BK Arena ahabereye Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rwitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa.

Ryahuje abana b'Abanyarwanda 2000 bari hagati y'imyaka 15 na 19 n'abandi 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika.

Yashimiye Perezida Kagame, wongeye kumugirira icyizere cyo gukomeza nka Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

Minisitiri Utumatwishima ati 'Ndi hano kuko muri impamvu ituma nkorera Igihugu. Gushimira Perezida mu maso yanyu ni ukugaragaza ubushaka bwo gukomeza gutanga umusanzu wo gukorera Igihugu, kubumva, gukora tutiganda kugira ngo mubone imirimo myiza ndetse muhabwe ubumenyi bugezweho.'

Yagaragaje kandi ko bazakora ibishoboka kugira ngo imyidagaruro ikorwe mu buryo bwiza butagira uwo buhutaza, guteza imbere ubuhanzi n'ibindi biri mu nshingano ze.

Yashimiye abo mu iserukiramuco rya Giants of Africa riyobowe na Masi Ujiri, ashimira uyu wahoze ari Perezida wa Toronto Raptors kuba yarahisemo ko u Rwanda ari rwo iberamo.

Yagaragaje ko izina 'Giants of Africa' ubwaryo ryivugira, ko kuba igitangaza ku rubyiruko rwa Afurika bishoboka bitanagarukiye gusa muri Basketball ahubwo baba igitangaza no mu bindi, nk'ubushabitsi, kwiharira imyanya ikomeye y'ubuyobozi mu Isi, gutera imbere mu buhanzi no kwimakaza udushya.

Minisitiri Utumatwishima yifashishije ubutumwa Perezida Kagame aherutse guha urubyiruko, na we yarusabye kurekana n'imyumvire mibi.

Yagaragaje ko urubyiruko rw'Abanyarwanda rwahawe amahirwe yo kwiga, gutembera no gusangira ubumenyi n'ubunararibonye na bagenzi babo bo muri Afurika, ko nta rwitwazo rwo kutagira u Rwanda igihugu cy'igihangange mu Isi.

Ati 'Ikindi ni ukugira imyumvire yo kwitanga. Twaremwe n'Imana imwe. Imwe yaremye Messi, Cristiano Ronaldo, Didier Drogba, na Stephen Curry. Twese dufite ubushobozi bungana. Dukwiriye guhagarika ibyo gutekereza ko hari undi uzaza kuturengera. Ubukene ni wo mwanzi dusangiye.'

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko urubyiruko rugomba gukora uko rushoboye rugahangana n'ubukene rufatanyije bikanyura mu mishinga itandukanye ndetse n'iyo haza ubufasha, bugasanga hari ibyakozwe.

Yagaragaje ko Iserukiramuco rya Giants of Africa, ryakoze ibikorwa byinshi cyane ritanga amahirwe ku Banyafurika, riteza imbere impano binyuze mu marushanwa.

Ati 'Mwizerera mu bikorwa kandi ibyo ni byo turangamiye twese.'

Yanashimiye imiryango nka Imbuto Foundation, ALX yagaragaje uruhare mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu gutahura impano no kuziteza imbere haba mu Rwanda no mu mahanga ku bufatanye n'abo muri Giants of Africa.

Giants of Africa ni Umuryango ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball, washinzwe na Masai Ujiri nyuma yo kubona ko Abanyafurika badahabwa amahirwe n'amakipe akomeye kubera kutagira ibikorwaremezo bituma berekana impano zabo.

Ni Umuryango watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria, ariko mu 2014 Masai Ujiri yagura imipaka, atangira kubikora no mu bindi bihugu 11 bya Afurika birimo n'u Rwanda.

Ubwo iserukiramuco ryawo riheruka kuba, ryari ryahujwe no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe, aho ryitabiriwe n'urubyiruko rurenga 250 rwari rwaturutse mu bihugu 16 byo ku Mugabane wa Afurika birimo Sénégal, Mali, Nigeria, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo, Uganda, u Rwanda, Tanzania, Kenya na Somalia.

Minisitiri Utumatwishima yagaragarije urubyiruko rw'u Rwanda ko rwakora ibitangaza nk'ibyakozwe n'ibihangange nka Lionel Messi, Cristiano Ronaldo n'abandi
Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rwitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera muri BK Arena
Umuhanzi Boukuru ni we wasusurukije abitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rwitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imana-yaremye-cristiano-ronaldo-ni-na-yo-yaturemye-minisitiri-utumatwishima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)