Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'Intebe mushya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2025 baganira ku ngingo zirimo n'ibyo igihugu gisihyize imbere.

Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w'Intebe ku wa 23 Nyakanga 2025, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze muri izi nshingano imyaka irindwi n'amezi 10.

Ingingo ya 116 y'Itegeko Nshinga ivuga ko Minisitiri w'Intebe ashyirwaho kandi akavanwa ku mirimo na Perezida wa Repubulika, ariko Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n'abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w'Intebe.

Ingingo ya 124 y'Itegeko Nshinga ivuga ko 'Iyo Minisitiri w'Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n'abandi bagize Guverinoma begura.'

Ibi bivuze ko ingingo ya 124 iha Minisitiri w'Intebe uvuyeho inshingano zo gushyikiriza Perezida wa Repubulika ubwegure bwa Guverinoma. Gusa abagize guverinoma bakomeza gukora inshingano zimwe na zimwe zisanzwe ariko hari ibyemezo baba batemerewe gufata.

Iyo ubwegure bwa Guverinoma bumaze gushyikirizwa Umukuru w'Igihugu, Perezida wa Repubulika aba agomba gushyiraho Guverinoma.

Agaka ka gatatu k'ingingo ya 124 y'Itegeko Nshinga kavuga ko Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi 'kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma'.

Amategeko ateganya ko Perezida wa Repubulika agiriwe inama na Minisitiri w'Intebe ashyiraho Guverinoma yubahirije ihame ryo gusaranganya ubutegetsi, gukurikiza imyanya imitwe ya politiki yabonye mu matora y'Inteko Ishinga Amategeko no kureba ababifitiye ubushobozi.

Iyo Minisitiri w'Intebe mushya amaze kurahira, abaminisitiri bagize Guverinoma na bo bararahira.

President Kagame met with Prime Minister-designate Dr Justin Nsengiyumva for consultation and alignment on key national priorities. pic.twitter.com/hgEjEIriRh

â€" Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 24, 2025

Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'Intebe mushya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahuye-na-minisitiri-w-intebe-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)