Akari ku mutima wa Dr. Uwamariya wari Minisitiri w'Ibidukikije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr. Uwamariya yabaye Minisitiri w'Ibidukikije ku wa 12 Kamena 2024 kugeza ku wa 24 Nyakanga 2025, asimburwa na Dr. Bernadette Arakwiye wari umaze imyaka icyenda akorera World Resource Institute (WRI), ikigo mpuzamahanga gishinzwe kubungabunga ibidukikije.

Ubutumwa Dr. Uwamariya yanyujije ku rukuta rwa X nyuma y'itangazo rishyiraho Guverinoma nshya yagaragaje ko atabona amagambo ashimiramo Umukuru w'Igihugu wamugiriye icyizere mu gihe yari amaze muri Guverinoma.

Ati 'Sinabona amagambo abashimira mu buryo bukwiye, kuba muri Guverinoma muyoboye byanyigishije byinshi kandi bizakomeza kumbera impamba.'

Muri Gashyantare 2020 nibwo Dr. Uwamariya yagizwe Minisitiri w'Uburezi, umwanya yamazeho imyaka itatu, ahava mu 2023 agizwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, na yo ayivamo mu 2024 ajya muri Minisiteri y'Ibidukikije.

Dr. Uwamariya Valentine yavukiye i Nyamasheke ku wa 14 Gicurasi 1971, yiga amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Sainte Famille i Nyamasheke akomereza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi mu by'ubutabire (Organic Chemistry) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

Mu 2005 yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y'Epfo.

Mu 2013 yabonye impamyabumenyi y'ikirenga yakuye muri kaminuza y'ikoranabuhanga mu Buholandi mu bijyanye n'ibidukikije n'amazi (Environmental engineering and Water technology).

Dr. Uwamariya yabaye cyane mu bijyanye no kwigisha n'ubushakashatsi muri kaminuza, akaba yarabimazemo imyaka igera kuri 18. Yabaye kandi umuyobozi w'ishuri ry'ubumenyi muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda.

Kuva mu Ugushyingo 2018 kugeza muri Gashyantare 2020, yari umuyobozi wungirije w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP), ushinzwe amasomo, iterambere n'ubushakashatsi.

Dr. Valentine Uwamariya yashimiye Perezida Kagame wari waramushyize muri Guverinoma



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-wa-dr-uwamariya-wari-minisitiri-w-ibidukikije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)