Gen Mubarakh Muganga yasabye abayobozi b'amashuri ya gisirikare muri Afurika gukurikiza ibyo bigishijwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 24 Nyakanga 2025, ubwo hasozwaga amahugurwa y'iminsi itatu yitabiriwe n'abayobozi b'amashuri makuru ya gisirikare mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Yitabiriwe n'abantu 38 baturutse mu bihugu 18 bya Afurika birimo, Misiri, Maroc, Nigeria, Ghana, Libya, Ethiopia n'ibindi.

Harimo kandi ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba nka Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y'Epfo ariko u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibyitabiriye.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagaragaje ko ibyo aba bayobozi bigiye muri aya mahugurwa n'imyanzuro yahafatiwe bakwiye kubyifashisha mu rwego rwo guteza imbere imyigishirize mu mashuri makuru ya gisirikare muri Afurika.

Ati 'Ibyo mwahawe muri aya mahugurwa ntibirangirire aha ahubwo mukomerezeho ndetse mube n'inkingi ikomeye yo guteza imbere amahugurwa ahuriweho muri Afurika. Ndabasaba ko mukwiriye gushyira mu bikorwa ibyo mwigishijwe muri aya mahugurwa mubijyana mu mashuri makuru ya gisirikare y'ibihugu byanyu.'

Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare, RDF Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze abitabiriye aya mahugurwa bigiyemo byinshi kandi biteguye kubishyira mu bikorwa.

Ati 'Aya mahugurwa yadufashije kubona uburyo twateza imbere amasomo mu mashuri makuru ya gisirikare ku mugabane wacu wa Afurika.'

Aya mahugurwa yagaragajwe nk'uburyo bwiza bwo kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare mu mashuri makuru ya gisirikare muri Afurika, kuzamura ireme ry'imitangire y'amasomo n'imyitozo abasirikare bahabwa no gushyira hamwe mu guhangana n'inzitizi ku mutekano.

Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare, RDF Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bungutse byinshi
Abayobozi b'amashuri makuru ya Gisirikare basoje amahugurwa yari amaze iminsi itatu mu Rwanda
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yahaye abayobozi batandukanye certificat



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yasabye-abayobozi-b-amashuri-ya-gisirikare-muri-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)