Perezida Kagame n'abayobozi ba Rio Tinto baganiriye ku bufatanye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yakiriye iri tsinda ry'abayobozi ba Rio Tinto riyobowe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibya tekinike, Mark Davies, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025.

Village Urugwiro yatangaje ko ibiganiro bagiranye byagarutse ku bufatanye impande zombi zisanzwe zifitanye mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Iti 'Inama yibanze ku makuru agezweho ajyanye n'ishoramari rihuriweho n'u Rwanda na Rio Tinto ndetse n'izindi nzego (impande zombi) ziri gufatanyamo.'

Muri Nyakanga 2024 nibwo Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye na Rio Tinto Minerals Development Limited, ikigo gisanzwe kibarizwa muri Rio Tinto byatangije umushinga mugari wo gushaka ahari amabuye y'agaciro no guteza imbere ubucukuzi bwayo by'umwihariko aya lithium, tin, tungsten na tantalum hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ry'ibyuma bimenya aho amabuye yose aherereye.

Ni nyuma y'uko muri Mutarama 2024, u Rwanda na Rio Tinto Minerals Development Limited byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Lithium mu Ntara y'Iburengerazuba.

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Rio Tinto mu gihe ubu bufatanye bwatangiye gutanga umusaruro kuko ku wa 10 Nyakanga 2025 byatangajwe ko ubushakashashatsi bumaze iminsi bukorwa bwagaragaje ko mu Rwanda hari amabuye ya 'Lithium' ya mbere meza.

Ni ubushakashatsi bwatangajwe n'ikigo Aterian PLC ariko cyafatanyijemo Rio Tinto isanzwe ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda.

Rio Tinto ni ikigo cy'Abongereza n'Abanya-Australia cyashinzwe mu 1873. Ni icya kabiri kinini ndetse gikomeye mu bijyanye no gushakisha, gucukura no gutunganya amabuye y'agaciro mu Isi hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye.

Gicukura amabuye y'ubwoko burimo Zahabu, Umuringa, Diyama, Scandium, Aluminum, umunyu, Lithium, n'andi kandi cyifashisha ibikoresho bihambaye bitahura aho aherereye n'ibigifasha kuyacukura.

Iki kigo kiri ku masoko y'Imari n'Imigabane y'ibihugu bikomeye nk'irya Londres mu Bwongereza, irya Australia n'irya New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni rumwe mu nzego zinjiriza igihugu amafaranga menshi.

Umusaruro w'amabuye y'agaciro u Rwanda rujyana ku isoko ryo hanze wiyongereye cyane kuva mu 2017, kuko ayo yinjiza yavuye kuri miliyoni 373$, agera kuri miliyari 1,7$ mu 2024.

Mu 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y'agaciro arimo Coltan ingana na toni 2.384, zinjije miliyoni 99$, Gasegereti ipima toni 4.861 yinjije miliyoni 96$, Wolfram yari toni 2.741 zinjije miliyoni 36$, mu gihe Zahabu yari ibilo 19.397 yinjije miliyari 1,5$.

Perezida Kagame n'abayobozi ba Rio Tinto baganiriye ku bufatanye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-n-abayobozi-ba-rio-tinto-baganiriye-ku-bufatanye-mu-bucukuzi-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)