Nsengiyumva yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025, yari amaze kugeza indahiro ye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni Minisitiri w'Intebe wa karindwi u Rwanda rugize kuva mu 1994.
Nyuma yo kugeza indahiro ye ku Mukuru w'Igihugu, Minisitiri w'Intebe mushya, yagejeje ijambo ku bitabiriye uyu muhango.
Yabanje gushimira Perezida wa Repubulika ati 'Ndashaka kubanza gushimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku cyizere yangiriye. Ndabizeza Nyakubahwa perezida wa Repubulika ko nzi neza uburemere bw'izi nshingano mwampaye, n'uruhare rwazo mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'igihugu cyacu.'
Yakomeje ati "Ndashaka kubasezeranya ko iki cyizere nyakubahwa Perezida wa Repubulika yangiriye kitazaraza amasinde. Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore ibirenzeho kugira ngo nuzuze inshingano nahawe bityo igihugu cyacu kibyungukiremo ku buryo bugaragarira buri wese.'
Yashimiye ubwitange abayobozi bamubanjirije bagaragaje kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere rugezeho uyu munsi.
Ati 'Ndashimira ubwitange abayobozi bambanjirije bagaragaje kugira ngo u Rwanda rutere intambwe ishimishije nk'uko bigaragarira buri wese uyu munsi. Niteguye ntategwa gutanga umusanzu wanjye muri urwo rugendo nk'umunyarwanda wiyemeje gukorera igihugu cye.'
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yakomeje ashimangira ko azakomeza gukorera mu mucyo, kandi agashyira imbere ibibazo by'abaturage.
Ati 'Nzaharanira gukorera mu mucyo, nzita mbere na mbere ku bibazo by'abaturage, nzafatanya n'inzego zose kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho kandi nta munyarwanda dusize inyuma.'
Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w'Intebe ku wa 23 Nyakanga 2025, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze muri izi nshingano imyaka irindwi n'amezi 10.
Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.
Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi kugeza mu 2008. Mbere yaho yari Umunyamabanga Uho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.
Afite impamyabumenyi y'ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leicester.
Minisitiri w'Intebe mushya afite ubunararibonye mu bijyanye n'ubukungu. Yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n'ubukungu n'ibindi bijyanye nabyo.
Mbere yo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, yakoze mu Bwongereza aho yari Umujyanama Mukuru mu by'Ubukungu muri Guverinoma y'u Bwongereza mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi (Office of Rail and Road) kuva muri Mata 2016.
