Abana ibihumbi 24 b'i Rusizi barererwa mu ngo mbonezamikurire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bosobanuye ko hari abana bangana na 1,7% bari mu myaka yo kujya mu ngo mbonezamikurire batajyayo.

Ni imibare yaranzwe ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ingo mbonezamikurire 12 zubatswe mu mirenge ya Butare na Nkombo yo mu Karere ka Rusizi.

Ingo mbonezamikurire ni gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kwita ku bana bari hagati y'imyaka 3-6 mu rwego rwo gukangura ubwonko bwabo no kubarinda igwingira.

Mu 2024/2025, Akarere ka Rusizi gafatanyije n'Umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa (AEE) kubatse ingo mbonezamikurire esheshatu mu Murenge wa Butare n'izindi nk'izo zubatswe ku Kirwa cya Nkombo.

Nishimwe Jeannette umaze imyaka itatu yigisha mu mashuri y'inshuke ari muri G.S Gisovu mu Murenge wa Butare, yabwiye IGIHE ko batarubakirwa urugo mbonezamikurire bari bafite ikibazo cy'ubucukike mu bana b'inshuke.

Ati "Twabigishaga bicaye hasi ku mukeka, mwarimu ntabone aho anyura, abandi babaga bicaye ku ntebe za bakuru babo, amaguru atabasha gukora hasi, ugasanga babuze uko bandika."

Umuyobozi ushinzwe imishinga ya AEE, Munyamisugi Damascène yavuze ko ingo mbonezamikurire 12 zubatswe zigizwe n'ibyumba 34 zigiramo abana barenga 2000.

Ati 'Twahisemo kubaka izi ngo mu Murenge wa Nkombo n'uwa Butare kuko ni imirenge yitaruye umujyi bituma abandi bafatanyabikorwa batayikoreramo.'

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rusizi, Mukakalisa Francine yashishikarije ababyeyi bose kujyana abana mu ngo mbonezamikurire, avuga ko bikangura ubwonko bw'umwana akazagera igihe cyo gutangira amashuri abanza yiteguye neza.

Ati "Izi ngo mbonezamikurire tuzitezeho kudufasha gutegura abana mu buryo bwo gushabuka, ubw'imitekerereze, imyitwarire n'ikinyabupfura kuko byagaragaye ko iyo umwana atitaweho akiri muto bigira ingaruka mbi ku buzima bwe bwose busigaye".

Izi ngo uko ari 12 zuzuye zitwaye miliyoni 544 Frw, ubariyemo amafaranga yaguzwe ameza, intebe, utubati, ibikoni, imisarane n'ibitabo.

Muri rusange mu Karere ka Rusizi habarurwa amarerero 1514 arimo 1043 akorera mu ngo, 436 akorera mu bigo by'amashuri, atanu y'icyitegererezo 30 akorera ahahurira abantu benshi.

Abana ibihumbi 24 b'i Rusizi barererwa mu ngo mbonezamikurire
I Rusizi hatashywe ingo mbonezamikurire zizakira abana barenga 2000



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-ibihumbi-24-b-i-rusizi-barererwa-mu-ngo-mbonezamikurire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)