Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo muri BK Arena haberega Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rwitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa, aho ryahuje abana b'Abanyarwanda 2000 bari hagati y'imyaka 15 na 19 n'abandi 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika.
Abitabiriye iri huriro basobanuriwe ndetse bigishwa uburyo bashobora kugera ku nzozi zabo. Ni mu biganiro byatanzwe n'abarimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Festus Elezi, Robin Roberts, Chiney Ogwumike na Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa.
Mu ijambo rye, Masai Ujiri yavuze ko yashimishijwe n'ibirori byerekanywe n'abitabiriye iri huriro, yongeraho ko ashimira abarimo Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n'u Rwanda.
Ati 'Bariya bakobwa bato biyerekanye hano, ni ukuri ntimusanzwe. Muduha urugero kandi ndabizi umukobwa wanjye w'imyaka 11 azabareberaho. Imbuto Foundation mwarakoze cyane, Madamu Jeannette Kagame warakoze cyane ku bufasha no gufatanya natwe [â¦]. Guverinoma y'u Rwanda, Perezida Paul Kagame na buri wese watumye iyi Giants of Africa iza hano tukagira iki gikorwa, ni ibintu bidasanzwe kuri twe.'
Masai yashimangiye ko Abanyafaruka bashyigikiranye bashobora gutera imbere birushijeho.
Yashimiye kandi abarimo Amadou Gallo Fall uyobora Africa Bastekball League na Clare Akamanzi uyobora NBA Africa.
Uyu mugabo wavukiye muri Nigeria ku babyeyi b'Abanya-Kenya, ariko ubu akaba afite ubwenegihugu bwa Canada n'u Bwongereza, yashimangiye ko akunda Afurika ndetse azakomeza guharanira ko itera imbere.
Yavuze kandi uburyo ubwo yari akiri muto, yajyaga gukina Basketball agataha atinze, nyina akamukurura amatwi amubaza niba Basketball izamutunga.
Yongeyeho ati 'Mwigirire icyizere. Imyuga yose bavuze, buri wese yabigeraho. Mama yankururaga amatwi iyo nabaga ntashye nkerewe mvuye gukina Basketball. Yarambazaga ngo 'iyi Basketball iraza kukugaburira?' Ubu iri kugaburira abantu bose!'
Masai Ujiri wabaye Perezida w'Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA, yashinze Giants of Africa mu 2013, nyuma y'umwaka umwe ayagurira mu bindi bihugu 11 bya Afurika birimo n'u Rwanda.










Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/masai-ujiri-yashimiye-perezida-kagame-n-u-rwanda