Mu Rwanda hateraniye inama y'amashyaka yo mu bihugu bitanu bya Afurika y'Iburasirazuba, afite amahame ashingiye kuri demokarasi no kurengera ibidukikije (East Africa Green Federation- EAGF).
Ni inama yitabiriwe n'abanyamuryango b'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), n'abandi baturutse mu bihugu byo muri Afurika birimo Kenya, u Burundi, Uganda na Somalia.
Umuyobozi wa Green Party muri Somalia, Mouhamed Saidi Mouhamud, yavuze ko bifuza ko icyicaro gikuru cya Green Party cyubakwa i Kigali abishingiye ku miyoborere.
Ati 'U Rwanda ni igihugu cyiza kandi gikomeje gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije, rero igitekerezo cyo kuba twahubaka icyicaro gikuru cyacu ni cyiza cyane kuko hari umutuzo, demokarasi n'iterambere. Ni igihugu kandi gishyira imbere kwishyira ukizana. Ni ikintu nshimira ubuyobozi.'
Umuyobozi wa Green Party mu Rwanda akaba n'Umuyobozi Mukuru wa EAGF, Dr. Frank Habineza, yavuze ko intego y'iyo nama ari ukurebera hamwe uko hasubukurwa ibikorwa by'iri huriro byari bimaze igihe byarahagaze, no kwiga kuri gahunda y'ibikorwa byabo by'umwaka wa 2025/26 .
Ati 'Kubera impamvu zitandukanye, hari ibikorwa byari byarahagaze, ari na yo mpamvu twateguye iyi nama kugira ngo turebere hamwe uko twabisubukura, tuniga ku mushinga wo kubaka icyicaro gikuru cyacu hano mu Rwanda.'
Dr. Habineza yavuze ko kuzana icyicaro gikuru bitazagira akamaro ku banyamuryango b'ishyaka rya Green Party gusa, ahubwo bizagira n'uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Bizafasha kandi kunganira gahunda ya Leta yo guteza imbere inama mpuzamahanga n'ubukerarugendo.
Iri huriro rimaze imyaka 12 rikagira icyicaro muri Uganda, ryifuza kwaguka rikagera no mu bindi bihugu nka Ethiopia, Misiri, Tanzania n'ibindi byinshi byo muri Afurika.
Mu mwaka wa 2025/26 uzatangira muri Kanama, hateganyijwe ibikorwa birimo kubaka icyicaro gikuru cy'impuzamashyaka; Guha amahugurwa abayobozi n'abanyamuryango baryo cyane cyane ab'abagore n'ab'urubyiruko.
Hazabamo kandi ibikorwa bigamije kwiteza imbere mu bukungu; Gushyigikira gahunda zo guteza imbere amahoro n'umutekano mu Karere ndetse no guteza imbere gahunda za Leta zo gushyigikira ubumwe n'ubwiyunge.






Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hazubakwa-icyicaro-gikuru-cya-eagf