Al-Waleed bin Khalid Al-Saud yagiye mu bitaro nyuma yo gukora impanuka ikomeye mu i Londres mu Bwongereza, ubwo yari afite imyaka 15 gusa.
Nyuma y'iyi mpanuka, yahise ajyanwa kwa muganga aho yashyizwe muri 'coma', kugeza ubwo yitabaga Imana. Kubera imyaka yamaze muri 'coma', Al-Waleed bin Khalid Al-Saud yari yarahawe izina ry'Igikomangoma Gisinziriye.
Iyi nkuru y'akababaro yatangajwe na Se, Igikomangoma Khaled bin Talal Al Saud, abinyujije ku rubuga rwe rwa X.
Yifashishije ijambo ryo muri Qu'ran, yagize ati "Mu mitima yemera ubushake n'icyemezo by'Imana, dufite agahinda kenshi, tubabajwe n'urupfu rw'umwana wacu dukunda, Igikomangoma Al-Waleed bin Khaled bin Talal bin Abdulaziz Al Saud, Imana imuhe iruhuko ridashira."
Al-Waleed yari umunyeshuri wiga mu Ishuri rya Gisirikare i Londres ubwo iyi mpanuka yabaga. Nyuma yaho yajyanywe mu Mujyi wa Riyadh muri Arabia Saoudite, aho yakurikiranirwaga mu Bitaro byitiriwe Umwami Abdulaziz (King Abdulaziz Medical City).
Abaganga bavuraga Al-Waleed bigeze kugira inama Se, Igikomangoma Khalid bin Talal Al Saud, ko bamukuraho imashini imufasha guhumeka, ariko arabyanga. Yatangaje ko afite icyizere ko umunsi umwe umuhungu we azakanguka.
Al-Waleed bin Khaled bin Talal yari uwo mu muryango w'ubwami bwa Arabia Saoudite, gusa ntabwo yari afitanye isano ya bugufi n'umwami. Sekuru, Igikomangoma Talal bin Abdulaziz Al Saud, yari umwe mu bahungu b'Umwami Abdulaziz Al Saud washinze igihugu cya Arabia Saoudite.
Al-Waleed ni umwuzukuru w'Umwami Abdulaziz, mu gihe Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud nawe ari umuhungu w'Umwami Abdulaziz, bivuze ko ari se wabo wa Al-Waleed, Igikomangoma cyitabye Imana.
Amasengesho yo kumusabira no kumuherekeza ateganyijwe mu Musigiti wa Imam Turki bin Abdullah, uherereye mu Mujyi wa Riyadh.