Mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyo ku wa 20 Nyakanga 2025 Minisitiri Nsengimana yabajijiwe impamvu mu mavugurura yabaye ku mashami yigishwaga mu mashuri yisumbuye nta hantu hari ishami ririmo ubumenyi kuri mudasobwa (computer science).
Minsitriri Nsegimana yasobanuye ko mu nteganyanyigisho ivuguruye ibijyanye na mudasobwa bizajya byigwa gusa mu isomo rihuriza hamwe ubumenyi ku by'ikoranabuhanga (ICT) rizajya ryigwa mu mashuri yose atari ishami runaka.
Ati 'Twashyizeho ICT bose bigiramo ibijyanye n'ikoranabuhanga bakarigiraho ubumenyi. Ariko nko mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro yo bazakomeza kubyiga nko muri 'Rwanda Coding Academy'. Aba biga mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye bazajya biga bagire ubumenyi bw'ibanze ku birimo na mudasobwa bubategura kuba bazayikomeza muri kaminuza.'
Aho yavuze ko mu mashuri yisumbuye ubu isomo rya mudsobwa nk'ishami rizaba ryigirwa gusa mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro no muri kaminuza nk'uko bisanzwe.
Ati 'Mu mashuri yisumbuye ushaka kwiga mudasobwa azajya ajya mu mashuri ya 'coding' tuzayongera abe menshi mu gihe ari byo bahisemo kwiga.'
Abize amasomo ya siyansi bazajya biga ubumenyi bw'ibanze kuri mudasobwa ku buryo abakeneye gukomeza kuyiga nk'ishami muri kaminuza bazabasha kubikora nta nkomyi.
