Kamonyi: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa we w'imyaka icyenda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga, ku wa 26 Nyakanga 2025.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yabonywe na musaza w'uyu mwana, ari gusambanya mushiki we. Ubwo yari mu gikorwa cyo kumusambanya, ngo uwo mwana yashatse gutaka ariko akamupfuka umunwa kugira ngo bitumvikana agatabarwa.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko aya makuru akimenyekana uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa inzego z'umutekano kugira ngo akurikiranwe.

Ati 'Ku bufatanye n'inzego z'umutekano n'abaturage hafashwe umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w'umukobwa ufite imyaka icyenda, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, mu gihe na RIB yatangiye iperereza.'

CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi mu gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho.

Polisi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha bakubahiza amategeko, ndetse ishimangira ko itazihanganira abakomeje kubyijandikamo kuko amategeko abahana ahari.

Icyaha uyu mugabo akekwaho cyo gusambanya umwana, giteganwa n'ingingo ya 14 y'itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 ku wahamwe na cyo.

Rinasobanura neza ko umwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha, kimwe n'iyo byaba byakorewe ufite hejuru ya 14, ariko bikamutera ubumuga cyangwa uburwayi budakira.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umukobwa-we-w-imyaka-icyenda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)