Ni icyemezo cyavuye mu igenzura n'ubukangurambaga ku isuku biri gukorwa n'Akarere ka Muhanga, aho ubuyobozi bwasanze iyi nyubako nta byangombwa by'isuku ifite, nta bwiherero, ibitembo bitwara amazi byarazibye ndetse irimo n'urumuri rudahagije.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko kuyifunga ari ugutabara ubuzima bw'abayikoreramo basaga 400, ndetse n'abandi babakubye hafi gatatu babagana mu rwego rwo kubahahira.
Ati 'Mu by'ukuri ntabwo twabafungiye, ahubwo twafunze inyubako kugira ngo ibanze inozwe duhe agaciro abahakorera n'abahagenda. Twaganiriye na nyirayo dufata umwanzuro wo kuba tuhafunze tugamije guha agaciro ubuzima bw'abahakorera.'
Meya Kayitesi yagaragaje ko isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko iyi nyubako ikoreramo ibikorwa byinshi bifitanye isano n'ibiribwa. Ibyo birimo akabari kanini, restaurants ndetse n'amaguriro y'ibiribwa [Alimentations].
Ubwiherero bwahuriragamo n'abakoresha serivisi ziboneka muri iyi nzu bwari bwubatse mu buryo butanoze, gusa ba nyirayo akaba yarabimenye aho kubutunganya ahitamo kubufunga.
Iyi ni inyubako y'amagorofa atatu, ariko abayigendagamo mu masaha ya nijoro byabasabaga amatoroshi kuko inzira ziyahuza nta matara yabagamo. Akarere ka Muhanga kakaba karasanze ari bimwe mu byateza impanuka.
Meya Kayitesi avuga ko ari ibintu nyiraho atateganyaga gukemura, ahubwo Akarere ka Muhanga kahafunze kugira ngo abahakorera bagire agaciro kuko 'bakora bamuhaye amafaranga yabo.'
Abahakorera bijejwe ko mu gihe ibisabwa bizaba byakemutse hazafungurwa bagakomeza ibikorwa byabo.
Tunezerwe Fidelè uri mu bahakoreraga, yavuze ko iki gikorwa cyabatunguye.
Ati 'Abakoreraga aha benshi ni abafite ingo, kuba bafungiwe mu gihe gitunguranye nk'uku ni ikibazo. Hari hakwiye kuba integuza kuko n'ikosa ni irya nyir'inzu none dore twese bitugezeho.'
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ko nyiri iyi nzu witwa Twahirwa Jacques wanitiriwe iyi nyubabako yari yarahawe urwandiko rumusaba kuvugurura aho akorera, gusa we ahitamo kubigendamo gake.
Twahirwa na we atunga agatoki ubuyobozi ko yari yumvikanye na bwo kumuha igihe cy'ukwezi ngo avugurure ibyo asabwa, ariko bumufungira igihe kitageze.
Inyubako izwi nko kwa Jacques, iri mu ziganwa na benshi mu Mujyi wa Muhanga, gusa uretse n'umwanda uri imbere no kuyirebera inyuma igaragaza ko idaheruka kuvugururwa no gusigwa amarange.

