Abarenga 50 bandikiye ubuyobozi bw'i Kayonza bavuga ko batazongera guteka kanyanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurenge wa Rwinkwavu by'umwihariko mu Kagari ka Gihinga hazwi cyane ku kuba hatekerwa ndetse hakanacururizwa kanyanga n'izindi nzonga nyinshi z'inkorano.

Ibi bituma muri aka gace hagaragara ibikorwa byinshi by'urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa. Muri aka gace kandi hari abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bashinja inzego z'ibanze kujenjekera abateka kanyanga n'izindi nzoga z'inkorano. Bavuga ko batanga amakuru ku nzego z'ibanze abo bababwiye ko babikora bakabahindukirana bakabakubita abandi bakabahohotera.

Mpuhwezamariya Immaculé yagize ati 'Inaha hari abatetsi ba kanyanga benshi kandi bayitekera ahantu hazwi twe dutanga amakuru ariko ntibirangire, abayobozi benshi bajenjekera abateka kanyanga. Iyo tubivuze ntabwo bikemuka turifuza ko abayobozi bamanuka bagakurikirana abo bantu, iyo utanze amakuru bakugendaho ngo wafungishije undi muturage.''

Undi muturage yavuze ko benshi mu bateka kanyanga bazwi ahubwo ababafata aribo kibazo.

Ati 'Njye natanze amakuru inshuro nyinshi ariko Mudugudu nayabwiye nta kintu yabikozeho, yewe no ku Kagari twarabivuze barabizi ariko abo bantu baziteka ntacyo babakoraho. Icyo twifuza ni uko babarwanya kuko bari kutwicira abana kubera kanyanga.''

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafari, yabwiye IGIHE ko hashize ibyumweru bike batangije uburyo bwo kurwanya abateka kanyanga n'izindi nzoga z'inkorano muri uyu murenge kandi ko iki gikorwa kiri kugenda neza.

Yagize ati 'Twatangiye urugendo rwo guca ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga mu Murenge wa Rwinkwavu, kugeza ubu aho tugeze uyu munsi ni uko ababikoraga bageze aho baza n'ibikoresho bakoreshaga bakabizana ku Murenge bakiyemeza kubivamo, twanzuye ko nta kanyanga izongera gutekerwa inaha kandi biri kugerwaho.''

Yakomeje avuga ko 'Ubu abayitekaga abagera ku 10 batawe muri yombi, abandi turi kwakira benshi biyemeza kubivamo, tumaze kwakira abagera kuri 50 baza kwandika bakiyemeza kubivamo kandi bakanasaba imbabazi ko batazongera, turifuza ko bahinduka ababirimo bakabireka ntabwo twifuza ko bafungwa kereka uzajya ananirana.''

Uyu muyobozi yavuze ko abatekaga kanyanga benshi bamaze kubireka nyuma y'uko bamwe muri bo batawe muri yombi ku bufatanye n'abaturage.

Kuri ubu abaturage 50 bamaze kwandika bavuga ko batazongera guteka kanyanga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafari, yavuze ko bifuza guca kanyanga burundu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-50-bandikiye-ubuyobozi-bw-i-kayonza-bavuga-ko-batazongera-guteka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)