Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y'amahoro, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu ngingo zikubiyemo harimo gusenya FDLR, gukuraho ingamba z'ubwirinzi, gucyura impunzi n'ubufatanye mu rwego rw'ubukungu.
Nyuma y'aho aya amsezerano asinywe, Minisitiri Paluku yifashishije imbuga nkoranyambaga, agaragaza ko umutwe wa FDLR utakibaho, ahubwo ko ari ikinyoma cyahimbwe n'u Rwanda.
Ambasaderi Karega yibukije Paluku ko kuva mu 2007 kugeza mu 2019 yabaye Guverineri w'intara ya Kivu y'Amajyaruguru ikoreramo abarwanyi b'umutwe wa FDLR, abaha icumbi muri teritwari ya Rutshuru na Pariki ya Virunga.
Yagize ati 'Birasanzwe ko Bwana Paluku arwanirira FDLR kuko yayemereye kugenzura igice kinini hagati ya Rutshuru na Pariki ya Virunga.'
Ambasaderi Karega kandi yagaragaje ko urwango rwa Paluku rukomoka ku muryango kuko se wabo witwaga Denis Paluku Muthongerwa, yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi b'Abanye-Congo muri teritwari ya Masisi kuva mu 1964 kugeza mu 1965.
Denis Paluku wapfuye mu 2014, na we yabaye Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru kuva mu 1965 kugeza mu 1966.
Kuva FDLR yatangira gukorana n'ingabo za RDC mu bikorwa byo kurwanya ihuriro AFC/M23, ubushobozi bwayo bwariyongereye kuko ihabwa ubufasha burimo intwaro, imyitozo ya gisirikare, ibiribwa n'amafaranga.
Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga, aherutse gutangariza IGIHE ko FDLR ifite abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000, kandi ko buri gihe iyo bagabweho ibitero, bivanga mu baturage.
Brig. Gen. Rwivanga yasobanuye ko abarwanyi ba FDLR bakorera mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, Kivu y'Amajyepfo no mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, ryegeranye na Pariki ya Nyungwe.
Nk'uko amasezerano y'amahoro abiteganya, Leta ya RDC isabwa gusenya FDLR mu gihe kitarenze iminsi 90. Mu gihe uyu mutwe uzaba wasenywe, ni bwo u Rwanda ruzakuraho ingamba z'ubwirinzi rwashyizeho.

