Akarere ka Kamonyi kitabye PAC ku wa 9 Nyakanga 2025, kisobanura ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta mu mwaka warangiye muri Kamena 2024.
Mu makosa agaragara muri iyi raporo harimo umuyoboro w'amazi wa Kivumu udakora nyamara hari abaturage benshi wagezagaho amazi ubu bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kamonyi, Bushayija Fred, yavuze ko amazi y'isoko igaburira umuyoboro w'amazi wa Kivumu yakamye.
Ati 'Umuyoboro w'amazi wo muri Kivumu wubatswe mu 2009, abaturage barawukoresha ariko kubera isoko yari yafashwe yari ifite amazi make amazi aza gukama. Mu gihe rero basuzumaga basanze umuyoboro w'amazi udakora ariko tukaba dufite icyizere ko hari inyigo iri gukorwa izakura amazi muri Muhanga turimo gufatanya na WASAC Group uwo muyoboro wa Kagaga ukaba uzaza ugaca hariya mu Kivumu, twababwira ko biriya bigega n'amavomo ari byo bizasanwa, bizaherwaho mu by'ukuri igihe bazaba bari kubaka twabizeza ko uri mu nzira ukazaha amazi abaturage.'
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yavuze ko ikibazo cyo kuba amazi y'isoko yarakamye batakigaragarije umugenzuzi ubwo yasuraga uyu muyoboro.
Bushayija yakomeje kwemeza ko 'Nta mazi arimo muri iriya soko yo muri Kivumu ari na yo mpamvu twabonye ko ariya mazi agiye guturuka muri Muhanga ari menshi ari yo twakwifashisha kugira ngo aho kugira ngo twifashishe umuyoboro udafite amazi ahagije.'
Abadepite bagaragaje ko Akarere ka Kamonyi kahishe amakuru y'ukuri abagenzuzi, kuko katanze impamvu z'uko umuyoboro wangiritse ubu kakavuga ko ari isoko yakamye.
Bushayija ati 'Twari tutaremeza ko isoko yakamye.'
Depite Muhakwa yahise avuga ko ubugenzuzi bwakozwe muri Werurwe 2025 ntibagaragaza ko isoko yakamye, asaba raporo yanditse yemeza ko iyi soko yakamye.
Ati 'mwashyizeho abashakashatsi bavumbura ko ikibazo ari amazi y'isoko adahari, kuva mu 2020 umuyoboro warangiritse, ni na byo dufite muri raporo yanyuâ¦muduhe n'iyo raporo igaragaza ko isoko yakamye.'
Bushayija yavuze ko nta bushakashatsi bwakoreshejwe ngo habe hari raporo yanditse.
Ati 'Ntayo dufite'. Depite Muhakwa yahise amubaza icyo bashingiraho bemeza ko isoko yakamye, asubiza ko bavuganye n'abacunga imiyoboro y'amazi bemeza ko nta mazi igifite.
Depite Muhakwa ati 'Kuva mu 2020 iyi miyoboro ntikoraâ¦iyi myaka itanu murumva nta kibazo kirimo?'
Bushayija yemera ko harimo ikibazo ati 'natwe biratubabaje ni yo mpamvu twashakishije uburyo bwo kugira ngo turebe ko twabona isoko ifatika ifite amazi menshi ariko na yo mpamvu iyi ya Kagaga ari yo twafashe kugira ngo ikibazo gikemuke.'
Mu Ntara y'Amajyepfo ingo zikoresha amazi meza zingana na 90%.
