Ibyo umubyeyi utwite agomba kwitondera mu mboni za Dr. Nshimiyumuremyi wo muri CHUK - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu u Rwanda rugeze aho umuganga ashobora kumenya indwara izibasira umwana, inda ye ikiri ku mezi atatu gusa.

Imibare igaragaza ko gahunda yo kubyarira kwa muganga igeze ku kigero cya 95%, impfu z'ababyeyi bapfa babyara ziri kuri 203 ku bagore ibihumbi 100, bavuye ku 1070 bariho mu myaka ya 2000.

Ubu abana bapfa bavuka bageze kuri 19 ku bana 1000, abapfa bataruzuza imyaka itanu ni 45 ku 1000 na ho abapfa batamaze umwaka ni 33 ku 1000 bavuka ari bazima.

U Rwanda rwihaye intego ko mu 2030 nibura izo mpfu zagabanyuka zikagera ku 126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera kuri 70 uretse ko n'iyo baba zeru byaba akarusho.

Inzobere mu ndwara z'abagore, no gukurikirana umugore utwite mu buryo butomoye (Maternal-Fetal Medecine), Dr Nshimiyumuremyi Emmanuel, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasobanuye ibyo umugore utwite akwiye kwitondera kugira ngo abungabunge ubuzima bw'umwana we.

Yavuze ko ubundi umugore ushaka kubyara yagakwiye kubanza kujya kwa muganga atarasama kugira ngo barebe ko ntabibazo bishobora kumugiraho ingaruka aramutse asamye.

Yagize ati 'Buriya umugore mbere yo gutwita yakabaye abanza kuza kwa muganga tukareba ko ameze neza ashobora gutwita, kuko hari abatwita ugasanga bafite uburwayi atari anabizi bikaba byamugiraho ingaruka. Mu gihe amenye ko atwite yakabaye yihutira guhita ajya kwa muganga hakiri kare.'

Akomeza avuga ko aho iterambere ry'ubuvuzi rigeze umubyeyi utwite yagakwiye guhita ajya kwa muganga agatangira gukurikiranwa kuko hasigaye hari ikoranabuhanga rishibora kubona ibibazo by'umwana ukiri mu nda iri mu gihembwe cya mbere.

Ati 'Byibura umubyeyi yakabaye akorerwa 'Ecography' mu mezi atatu ya mbere kugira ngo byinshi. Barebe umubare w'abana atwite n'ibindi. Iyo basanze atwite babiri hari aho bamwohereza. Icyiza cyo kwisuzumisha mu mezi atatu ya mbere abaganga bashobora kubona afite ikibazo agahita akurikiranywa.'

Yavuze ko ibibazo bikunze kuboneka cyane mu bagore batwite ari iby'umutima n'ubwonko n'ibindi biri 'genetique' aho babirebera mu turemangingo tw'umwana.

Avuga ko iyo utwo turemangingo dufite ikibazo ari ho usanga umwana nabi, abayeho imikurire ye ntigende neza ndetse no kwiga mu ishuri ntibigende neza.

Dr. Nshimiyumuremyi yavuze ko iyo babibonye hakiri kare babasha kumufasha, bakabasha kubibona mu mezi atatu.

Ababyeyi batwita bakuze ubwo ni kuvuga hejuru y'imyaka 35, ndetse n'abandi batwita bafite ibibazo bya diabetes cyangwa se n'ibibazo by'umutima bari mu bafite ibyago byo byinshi byo kugira ibibazo batwite cyangwa iby'abana batwite kubera imiti baba bafata.

Ati 'Hari ababyeyi benshi bakubwira ngo 'nagiye mbyara abana narisuzumishije, nkajya kubyara nziko ngiye kubyara umwana muzima, agahumeka nabi nyuma bakazambwira ko umwana afite ikibazo cy'umutima akanitaba Imana .Ibyo rero tubasha kuba twabibona iyo uje kare.'

Si abo gusa kuko n'abagiye bagira ibibazo byo gukuramo inda cyangwa agatwita zikavamo, bagirwa inama yo kujya kwa muganga hakiri kare kugira ngo bakurikiranwe.

Ku bijyanye n'imyitwarire Dr Nshyimiyumuremyi avuga ko ababyeyi batwite bagomba kwitwararika cyane bakirinda inzoga n'ibindi.

Ati 'Nta nzoga nke ibaho ku mugore utwite kuko na ka kandi unywa gacye kagenda mu maraso kagahita karuhukira ku bwonko bw'umwana kakabwangiza. Ikindi ni itabi. Itabi baba bakwiye kurireka kuko rigira ingaruka mbi ku mwana.'

Akomeza avuga ko ikindi ashishikariza abagore batwite ari gufata indyo yuzuye harimo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n'ibirinda indwara.

U Rwanda hari imashini ifasha abaganga gukurikirana ubuzima bw'umwana
Dr Nshimiyumuremyi Emmanuel asuzuma umugore utwite



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-umubyeyi-utwite-agomba-kwitondera-mu-mboni-za-dr-nshimiyumuremyi-wo-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)