Iki gitero cyakomerekeje abantu babiri, umwe ajya kuvurirwa kwa muganga undi avurirwa mu ahabereye iyi mpanuka mu gihe urugendo rw'iyi gari ya moshi rwakomeje.
Guverineri Veniamin Kondratyev uyobora agace kagabwemo iki gitero yavuze ko inzu nyinshi zo mu cyaro cy'aka gace zagizweho ingaruka zikomeye n'ibi bitero ndetse abantu benshi bakaba bafite ubwoba, kuko bisa nk'aho Ukraine ifite ubushobozi bwo kubarasaho nta kiyikumira.
Mu ijoro ryari ryabanje, Ukraine nabwo yari yagabye ibitero mu bice biri hafi y'Inyanja y'Umukara, bihitana abakozi babiri bafasha abagenzi batega gari ya moshi.
U Burusiya bwakunze kunenga Ukraine ikunze kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivile, bigahita abantu ndetse bikangiza byinshi.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukraine-yarashe-gari-ya-moshi-mu-burusiya