Ujya ku ishuri akoresha iminota 19, kwa muganga ikaba 30: Tujyanye gushaka serivisi mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka ya 2000, ubukungu bw'igihugu bukiri hasi cyane, mu mihanda wahuraga n'abana bajya ku ishuri bapfunyitse (bitwaje) impamba yo kubaramira saa Sita ubwo abaturiye ishuri babaga bagiye kwikora ku munwa.

Ubwo kandi kuva saa Sita na 15' amasomo ya mugitondo arangiye kugeza Saa Kumi n'Ebyiri abana bavuye kwiga babaga bakigenda mu mihanda kuko hari n'abakoraga urugendo rw'amasaha 10 kugenda no kugaruka.

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibyakozwe mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, Dr. Edouard Ngirente wari Minisitiri w'Intebe, yavuze ko mbere wasangaga abana bagenda kilometero nyinshi bagiye kwiga.

Ati 'Hari intara zimwe wasangaga abana bajya kwiga bakagenda kilometero 19 ku munsi. Umwana wiga mu mashuri abanza ufite imyaka irindwi cyangwa umunani ugenda kilometero 19 agiye kwiga, byabaga bisobanuye ko ku wa Mbere ajya kwiga ku wa Kabiri agasiba akazasubirayo ku wa Gatatu yaruhutse.'

Mu 2020 u Rwanda rwubatse ibyumba by'amashuri ibihumbi 22, bigamije kugabanya ingendo abana bakoraga bajya ku mashuri ya kure, no kugabanya ubucucike mu mashuri amwe yari agifite umubare munini.

Ati 'Kwari ukugabanya indendo abana bakora bajya kwiga ariko ubwo iyi tuvuga kwiga tuvuga n'abarimu. Umwarimu wagenze kilometero 10 agiye kwigisha na we agerayo kwigisha byamugoye.'

Nubwo uyu munsi hari amashuri akirimo ubucucike bukabije aho umwarimu yigisha abanyeshuri barenga 100 mu ishuri rimwe, impuzandengo mu gihugu hose ni abanyeshuri 56 ku mwarimu.

Ubushakashatsi bwa NISR, ku mibereho rusange y'ingo (EICV 7) bugaragaza ko umunyeshuri wiga mu mashuri abanza mu Rwanda bimutwara iminota 19 agenda n'amaguru ngo agere ku ishuri.

Abana bo mu mijyi bakoresha iminota 17 bajya ku ishuri n'amaguru mu gihe abo byaro bakoresha 20.

Uretse urugendo rwagabanyutse, abarimu bariyongereye havugururwa byinshi birimo ikoranabuhanga no kugeza internet mu mashuri kugira ngo ubumenyi burusheho kurahurwa byoroshye.

Hashyizweho kandi icyiciro cy'inshuke, ababyeyi bose bashishikarizwa kujyanayo abana, bitandukanye n'uko mbere yari amashuri y'abifite. By'akarusho kuva mu 2021, abanyeshuri barenga miliyoni 4,3 bose bagaburirwa ku ishuri nibura ifunguro rya Saa Sita.

Ishuri rya Ntare Louisenlund School riri mu yubatswe vuba, hamwe n'andi menshi yatumye abana bahabwa uburezi bufite ireme kandi hafi

Serivisi z'ubuvuzi zegerejwe bose

Kuva mu 2009, hashyizweho gahunda y'uko muri buri kagari hazaba hari ivuriro ry'ibanze (poste de santé). Imibare ubu igaragaza ko ageze ku 1294, ibigo nderabuzima 520, n'ibitaro bikaba 57.

Umurwayi urembye cyangwa umubyeyi utwite wajyanwaga kwa muganga mu ngobyi ya kinyarwanda, ubu ajyanwa n'imbangukiragutabara 510 zitabazwa mu kubageza ku mavuriro kandi mu minota 14 uyihamagaye iba imugezeho.

EICV7 yerekanye ko Abanyarwanda bakoresha iminota iminota 46 bagenda n'amaguru kugira ngo bagere ku Kigo Nderabuzima, ikaba 31 bagiye ku ivuriro ribegeye ryaba poste de santé, Ikigo Nderabuzima cyangwa Ibitaro byo ku rwego rw'Akarere.

Dr. Ngirente ati 'Kwegereza ibikorwa by'ubuvuzi Abanyarwanda byabagabanyirije ingendo bakoraga bajya gushaka izo serivisi. Umubare w'ingo zakoraga urugendo ruri munsi y'iminota 30 bajya kwivuza mu bigo nderabuzima zavuye kuri 22% zigera kuri 30%.'

Ubushakashatsi ku mibereho rusange y'ingo (EICV 7) bugaragaza ko Abanyarwanda 75% bashobora kugera ku mavuriro y'ibanze (poste de santé) mu gihe kiri munsi y'iminota 30.

Ati 'Nibura aratabarwa yagera ku ivuriro ry'ibanze bakabona kumwohereza ahandi.'

U Rwanda rufite gahunda yo gukuba kane abaganga kugira ngo bashobore gutanga ubuvuzi bwihuse kuri bose. Hari kandi iyo gushyira abaganga bo ku rwego rwa dogiteri ku bigo nderabuzima kugira ngo bishobore gutanga ubuvuzi bwisumbuye.

Muri poste de santé ziri mu gihugu kandi hari 92 ziri ku rwego rwisumbuyeho, zishobora gutanga serivisi zo kubyaza, ubuvuzi bw'amenyo n'amaso.

Ibitaro bya Nyabikenke byaruhuye ab'i Muhanga na Kamonyi bagombaga kujya kwivuza muri Gakenke

Ibyerekeye ubwikorezi ni ibindi

Imibare igaragaza ko umuntu ugenda n'amaguru agiye ahategerwa imodoka bimusaba iminota 49.

Abo mu mujyi bakora impuzandengo y'urugendo rw'iminota 21 bajya ahategerwa imodoka, mu gihe abo mu cyaro bakoresha isaha n'iminota ibiri.

Mu Mujyi wa Kigali bakoresha iminota 22, mu Majyepfo bakoresha iminota 54, mu Burengerazuba bakoresha isaha n'iminota itanu, mu Majyaruguru ni iminota 54, mu gihe Iburasirazuba bakoresha iminota 46.

Uretse gutwara abantu n'ibintu mu Mujyi wa Kigali bigikeneye umwotso cyane cyane ku byerekeye amasaha imodoka zihagurukiraho, imirongo yarangwaga mu byapa no muri gare yabaye amateka kubera bisi 200 Leta yatumije.

Hari kandi ibigo byigenga byafashe iya mbere mu kwimakaza bisi zikoresha amashanyarazi haba muri Kigali, mu Majyepfo n'Iburasirazuba bagamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Abajya ku masoko mu Rwanda bakoresha iminota 48, mu mijyi bagakoresha iminota 27, na ho abo mu cyaro bakoresha iminota 57 bagenda n'amaguru kugira ngo bagere ku isoko bahahiraho.

Abajya ahategerwa bisi bakoresha urugendo rurerure



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ujya-ku-ishuri-akoresha-iminota-19-kwa-muganga-ikaba-30-tujyanye-gushaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)