Muri icyo gihe, imibare ya Polisi mu ntara y'Iburengerazuba igaragaza ko impanuka 17 ari zo zabaye zitejwe n'amagare, batanu baziburiramo ubuzima, 23 barakomereka, ndetse amagare 440 akaba yarafashwe na Polisi kubera kutubahiriza amategeko arimo no gutwara yicaweho nyuma ya Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.
Polisi ikorera mu Ntara y'Iburengerazuba yaciye umuvuno mushya wo gupima abanyonzi banyoye ibisindisha waje nyuma yo kubona impanuka zo mu muhanda ziterwa n'amagare zikomeza kwiyongera, nk'uko Umuvugizi wa Polisi y'Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abakora uyu mwuga wo gutwara abantu n'ibintu ku igare mu Karere ka Rubavu, ku wa 24 Nyakanga 2025.
Ati 'Twasanze ubusinzi buri mu biteza impanuka nyinshi z'amagare duhitamo gutangira kujya tubapima, harimo abo upima ugasanga igipimo cyenda guturika...Ubu hano i Rubavu mu cyumweru kimwe twafashe abanyonzi 20 batwaye banyoye ibisindisha kandi barafunzwe, ni yo mpamvu mugomba kubwirinda no kwitwararika. Ni mu gihe mu ntara yose abagera kuri 93 ari bo banyonzi bafungiwe gutwara banyoye ibisindisha.'
SP Twajamahoro yakomeje avuga ko abatwara amagare bo mu Karere ka Rubavu ari bo basigaye inyuma mu Ntara y'Iburengerazuba mu kutubahiriza amategeko y'umuhanda, kuko usanga bagipakira imizigo irengeje ibiro 80, bakanapakira umuzigo utambitse ku igare aho kuwuhagarika n'abakigenda bafashe ku makamyo inyuma, ibyo avuga ko bihanganye n'itegeko.
Abafite aho bahuriye n'umwuga wo gutwara igare mu Karere ka Rubavu bavuga ko bibabaje kuba hakiri bagenzi babo bijandika mu businzi kandi bagakomeza no gutwara igare.
Umuyobozi w'ihuriro ry'amakoperative y'abanyonzi mu Karere ka Rubavu, Hakizimana Bernard, yagize ati 'Birababaje cyane, kuko abanyonzi badasanzwe bafite amikoro ahagije, none n'igihe cyo gushakishiriza imiryango yabo bafungwa bazira ubusinzi, tubifuriza gutera imbere, turakomeza ubukangurambaga tubigishe ko gutwara igare wanyoye ibisindisha ari ikizira, kuko byihutisha gukora impanuka.'
Umunyonzi witwa Imanishimwe Salomon we yavuze ko kwirinda ubusinzi ari inshingano, gusa avuga ko bwamaze gufata indi ntera kuko bamwe muri bagenzi babo banywa iyitwa Karigazoke.
Undi munyonzi witwa Ndayizeye Fabrice yagize ati 'Hari abanywa inzoga bagatwara igare ukajya ubona bameze nk'abahaze ubuzima, kuko njyewe agacupa n'iyo nakanywa nkanywa namaze kuva mu kazi, kuko ubusinzi bwica akazi k'umuntu.'
Ndayizeye ahamya ko akazi ko kunyonga igare kamutunze n'umuryango we kuko amafaranga make kamwinjiriza ku munsi ari ibihumbi 4 Frw, mu gihe hari abahamya ko n'ibihumbi 10 Frw bashobora kubigezaho ku munsi.



