‎Nyarugenge: Umusore yafatanywe ibilo bine by'urumogi abivanye i Burera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore ukomoka mu murenge wa Nemba, mu Karere ka Burera, yafashwe na Polisi ikorera muri gare ya Nyabugogo ku wa 26 Nyakanga 2025.

‎Akimara gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari arujyanye i Remera aho yari guhurira n'abandi barucuruza.
‎
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire‎ yabwiye IGIHE ko uwafashwe n'urumogi yari afite bifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara ngo akorerwe dosiye ajyanwe mu Bugenzacyaha.

Ati 'Iperereza rirakomeje ngo hafatwe abandi bakorana.'
‎
CIP Gahonzire yavuze ko uwafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Ati 'Tunabashimira uruhare bagira kugira ngo abantu bafite umugambi wo kwica ubuzima bw'abaturage babaha ibiyobyabwenge bafatwe, ibi kandi biragaragaza ikimenyetso cy'ubufatanye hagati ya Polisi n'abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.'
‎
‎Iteka rya Minisitiri nimero 001/moh/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
‎
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.
‎
‎Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Uyu musore yari avanye urumogi i Burera arujyanye i Remera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/%E2%80%8Enyarugenge-umusore-yafatanywe-ibilo-bine-by-urumogi-abivanye-i-burera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)