Hari izisanganwa kanseri, izirembye zigahabwa ibitaro: Dusure ibitaro by'imbwa i Kigali (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buryo bwo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, ubundi inyamaswa zagakwiriye kwitabwaho uko bikwiriye zikavuzwa, zikanahabwa n'ibindi bituma ubuzima bwazo buba bwiza.

Icyakora abo mu bihugu bimwe na bimwe cyane ibikiri mu nzira y'amajyambere, n'iyo bagerageje bita ku matungo abaha umusaruro mu buryo butaziguye, nk'inka, intama, ingurube, ihene n'ibindi, bikagorana kubona uvuza nk'imbwa injangwe n'izindi.

Gusa mu bindi bihugu cyane cyane ibyateye imbere, inyamaswa nk'imbwa n'injangwe n'izindi bamwe bavuga ko zagenewe kuba mu gasozi, ziravuzwa ndetse hakanifashishwa ikoranabuhanga rihambaye ririmo nko kuzinyuza mu byuma nka 'échographie' n'ibindi bihambaye harebwa uko ubuzima bwazo buhagaze, zaba zinarembye zigahabwa ibitaro.

U Rwanda na rwo ruri gutera imbere muri ubwo buvuzi bw'inyamaswa. Kugeza ubu, rufite ibitaro bimwe byita ku matungo arimo imbwa n'injangwe.

Ni ibitaro byitwa New Vision Veterinary, bifite Icyicaro Gikuru mu Karere ka Musanze, ishami ryabyo rya Kigali ni ryo ryita ku mbwa n'injangwe gusa.

Nubwo bamwe mu Banyarwanda bataragira imyumvire iteye imbere mu kuvuza imbwa n'injangwe, ibi bitaro byatangiye kuganwa cyane kuko nk'iryo shami ryo muri Kigali ku munsi ryakira abantu bari hagati ya 15 na 20, baba baje kuvuza imbwa n'injangwe zabo.

Mucyo Jean Igor twasanze kuri iryo shami ry'Ibitaro New Vision Veterinary agiye gukingiza imbwa ye yitwa Lily, avuga ko n'abandi Banyarwanda bakwiye kugira imyumvire iteye imbere ku kwita ku mbwa n'injangwe byabo.

Ati ''Ni nk'umuntu, muje hano n'umuganga yakubwira ko ari nk'abantu kuko zirarwara, zikeneye kwitabwaho, zikeneye ubufasha mu buvuzi, rero ni nk'umwe mu bagize umuryango.''

Dr Jean Bosco Turikumwenayo, ni umuganga w'amatungo mu Bitaro New Vision Veterinary, by'umwihariko avura imbwa n'injangwe mu ishami ryabyo rikorera mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko amatungo arimo imbwa n'injangwe na yo afite uburenganzira ku birimo ubuvuzi, bityo ko nk'igihe uciriye imbwa kugira ngo igukorere akazi karimo no kurinda umutekano w'urugo rwawe, uba ukwiye kuyitaho ukanayivuza kuko iba igukorera akazi wakabaye uha umuntu ukanamuhemba.

Ati ''Akenshi mu Rwanda reka mvuge muri Kigali, ducirira imbwa ku mpamvu z'umutekano, kuko imbwa zicunga umutekano. Icyo gihe rero niba imbwa igucungira umutekano mu rugo, wakabaye wishyura umuzamu, cyangwa se wakabaye unahomba ibyo byose byatumye uyicirira ariko yo iraje ikoze ka kazi, bivuze ngo ikwitayeho ubonye inyungu. Bivuze rero ko nawe wakabaye umenya ko hari agaciro uyigomba.''

Zimwe mu ndwara zibasira imbwa n'ipusi zikavurirwa mu Bitaro bya New Vision, harimo virusi zibasira ibibwana bitaruzuza umwaka. Hari na kanseri zikunze kwibasira imbwa zishaje, 'infections', indwara y'uburondwe bwibasira imbwa n'injangwe zidahabwa imiti iburinda ku buryo buhoraho, bushobora ko kuzihitana kubera kubura amaraso.

Ayo matungo kandi ahabwa urukingo nibura inshuro imwe mu mwaka, mu kwirinda ko yibasirwa n'indwara zirimo n'izifata abantu. Urugero nk'imbwa zidakingiwe zishobora kwibasirwa n'ibisazi by'imbwa zikanabyanduza abantu.

Ibitaro bya New Vision Veterinary, bikorera mu Rwanda guhera muri 2018. Bigendanye n'uko bamwe mu Banyarwanda bari bagifite imyumvire iri hasi cyane cyane ku bijyanye no kuvuza imbwa n'injangwe, umubare munini w'abaganaga ibi bitaro ni uw'abanyamahanga, gusa ubuyobozi bwabyo buvuga ko n'Abanyarwanda batangiye kujya bitabira.

Uretse kurwara zikavuzwa, Dr. Turikumwenayo avuga ko imbwa zigira ibibazo mu gihe cyo kubwagura, zinahabwa serivisi yo kubagwa. Ni ukuvuga ko zibwagura zibazwe. Kuva ibi bitaro byatangira muri 2018, bimaze kubwaguza imbwa eshanu gusa zibazwe, kuko zikunze kubwagura byikoze mu buryo busanzwe.

N'izirwaye indwara zidakira kandi bikagaragara ko ziri kubabara, zihabwa serivisi yo guhuhurwa ibizwi nka 'euthanasie', zigafashwa gupfa vuba zidakomeje kubabara.

Mu kwirinda kandi ko imbwa zororoka cyane zikaba ikibazo ku muryango, mu Bitaro New Vision Veterinary zirakonwa. Ibi bitaro kandi by'umwihariko ku cyicaro cyabyo gikuru hatangirwa ubuvuzi ku yandi matungo yo mu rugo arimo n'inka, yaba kuyavura, kuyakingira n'ibindi.

Binakora ubushakashatsi mu kwiga ku ndwara z'ibyorezo zibasira amatungo, mu kumenya ubwoko bwabyo no gushaka imiti yo kubihashya.

Ugirwa inama yo kudatererana imbwa yawe yakomeretse, kuko wayijyana kwa muganga igapfukwa
Inzobere mu buvuzi bw'amatungo zigaragaza ko ari byiza ko niba utunze imbwa cyangwa injangwe, uyivuza nk'uko nawe ukenera kwivuza
No mu kuvura imbwa n'injangwe hakoreshwa ikoranabuhanga rihambaye
Iyi mbwa yitwa Lily yari igiye guhabwa urukingo
Iyi njangwe yari yahawe ibitaro nyuma yo gusanga irembye
Imbwa yahawe ibitaro, mu gukomeza kwita ku buzima bwayo
Imbwa ziba zigomba guhabwa urukingo rimwe mu mwaka, mu kuzirinda indwara zanafata abantu
Iyi mbwa yari yakomeretse yaravuwe iranapfukwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-izisanganwa-kanseri-izirembye-zigahabwa-ibitaro-dusure-ibitaro-by-imbwa-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)