Urwego rwagaragayemo imicungire mibi y'imari rushobora kuyikosora ntirwitabe Inteko? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu muri Gicurasi 2025, Kamuhire yavuze ko Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yibanda ku ngingo eshatu harimo ibyerekeye kuzuza ibitabo by'ibaruramari, kubahiriza amategeko n'imikoreshereze y'umutungo wa Leta.

Kuri buri ngingo hatangwa amanota ari mu byiciro bitatu harimo nta makemwa, byakwihanganirwa na biragayitse.

Kamuhire yavuze ko mu gukora ubugenzuzi haba hari amezi abiri ibigo n'inzego bigenzurwa bihabwa amahirwe yo gukosora amakosa ashoboka yagaragaye mbere yo gukorerwa raporo.

Yagaragaje ko icyiciro gikunze kubonekamo amakosa akosorwa mbere raporo igatangazwa ari nta makemwa ari icyo kuzuza ibitabo by'ibaruramari.

Ati 'Iyo tugiye gukora igenzura ahenshi dusanga hari ibyo bagomba gukosora. Turababwira tuti 'hari ibyo mugomba gukosora, nimubikosore nonaha tutarasinya raporo yanyu'.'

'Baragenda bakajya muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi bakabafasha gufungura 'system' ya IFMIS bakabitunganya bakabitugarurira. Iyo tubonye babikoze neza nk'uko twabivuze turabyemera ubwo bikaba bibaye nta makemwa.'

Kamuhire yagaraje ko icyiciro kijyanye no gukurikiza amategeko cyo iyo kigaragayemo amakosa kuyakosora bidashoboka uretse gutegereza mu igenzura ry'umwaka ukurikiraho kuko itegeko nyine riba ritarubahirijwe byararangiye.

Hari kandi n'imwe mu mishinga n'imikoreshereze y'umutungo iyo igaragayemo amakosa bigoye ko yakosoka muri icyo gihe cy'amezi abiri mbere yo gukora iyo raporo ngo ishyikirizwe Inteko Ishinga Amategeko.

Ati 'Niba dusanze igikoresho cyaguzwe kidakoreshwa cyangwa umushinga waradindiye, guhita ubikosora muri ayo mezi abiri turi aho ngaho ntabwo bihita bikunda.'

Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), Muhakwa Valens yavuze ko nyuma yo kwakira raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta abadafite nta makemwa bose bakwa ibisobanuro.

Muhakwa yagaragaje ko inzego n'ibigo bya Leta biri mu cyiciro cya byakwihanganirwa byandikirwa bisabwa ibisobanuro by'amakosa bifite ndetse n'ingamba zo kuyakosora.

Ni mu gihe ibiri mu cyiciro cya biragayitse byose byitaba PAC bigatanga ibisobanuro ku bagize komisiyo bose.

Mu 2025 ariko hiyongeyemo no kubaza bimwe mu bigo n'inzego bifite nta makemwa ariko harimo ikibazo kimwe cyangwa bibiri byo kwitondera aho na byo bisabwa kugaragaza ingamba z'uko ibyo bibazo bizakemurwa.

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko ikigo kigaragaza biragayitse muri raporo yacyo gihamagazwa kigasobanura icyabiteye n'ingamba gifite zo kubikosora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwego-rwagaragayemo-imicungire-mibi-y-imari-rushobora-kuyikosora-ntirwitabe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)