Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izina Etienne Gatanazi ryatangiye kumvikana mu itangazamakuru mu ntangiro z'umwaka 2010 nyuma yo kwiga uburezi mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ry'Uburezi (KIE), akanigisha indimi mu ishuri ryari i Remera; Etienne Gatanazi ni umwe mu bigaragaje mu gihe gito aho yakoreye ibigo bya leta n'ibyigenga bitandukanye birimo RBA ikiri Orinfor, KFM, n'ibyo ku rwego mpuzamahanga nka Deutsche Welle y'Abadage na CGTN y'Abashinwa.

Abazi n'ababanye na Etienne Gatanazi mu itangazamakuru, bamuzi nk'umugabo w'umuhanga mu kubaza baba aboroheje n'abakomeye, akabimenya mu Kinyarwanda no mu ndimi z'amahanga zirimo Igifaransa n'Icyongereza yaminuje mu iseminari ku Rwesero.

Nyuma ya Covid 19 ubwo Etienne Gatanazi yahagarikaga imikoranire na CGTN yatangiye umurongo wa Youtube anyuzaho ibiganiro byibanda cyane kuri politiki, rimwe yahamagaraga abayobozi cyangwa abandi bantu biganjemo abanyepolitiki, aho wasangaga ababaza ibibazo bitandukanye bijyanye n'ibyo bashinzwe cyangwa se ibijyanye n'ubuzima bw'igihugu akabikora kinyamwuga

Guhera mu mpera z'umwaka wa 2020 abantu batangiye kwibaza ku bunyamwuga bwa Gatanazi, ahanini babihereye ku batumirwa yari asigaye aha ijambo biganjemo abasebya Leta, abashinjwa gupfobya Jenoside n'abandi kandi ugasanga noneho uruhande rutumva ibintu kimwe nabo rwo rutatumiwe.

Kubera inzara no kuyoborwa n'inda nini; Etienne Gatanazi yatangiye Kwigomeka atangira kwiyunga ku bigarasha harimo n'abasize bahekuye u Rwanda.

Urugero nko kuwa 28 Gashyantare 2021; nibwo noneho Etienne Gatanazi yagaragaraga mu cyiswe 'Imyigaragambyo' yo kwamagana ifungwa rya Yvonne Idamange Iryamugwiza wafashwe akekwaho ibyaha bitandukanye, byiganjemo ibyo yakoze yifashishije YouTube.

Ni imyigaragambyo yateguwe n'Abanyarwanda baba mu mahanga ariko bibumbiye mu matsinda azwiho guharabika Leta y'u Rwanda. Mu bayitabiriye harimo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abakomoka ku babyeyi bagize uruhare rukomeye muri Jenoside, abakomoka ku bantu bahoze muri Parmehutu muri za 1959, abazwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyikerensa, abazwiho kubeshya ko bacitse ku icumu [byahe byo kajya], abarwanya Leta mu rwego rwo kwishakira amaramuko n'abandi

Ese tubyite kujya gutara inkuru ? OYA.

Kuko Ubwo Etienne Gatanazi yahabwaga ijambo muri iyo myigaragambyo yareruye aravuga ati : Ndishimye kubona Abanyarwanda benshi ubusanzwe ntinya kuvugana na bo kubera ibibazo bimwe na bimwe nka biriya Idamange yavugaga, ariko bigera aho nkavuga ngo 'noneho reka mbivugire kuri YouTube'.

Yakomeje asa nk'usobanura uburyo mu Rwanda nta bwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka buhari, n'ubwo nta na rimwe aravuga ko hari uramubuza gukora ibiganiro cyangwa ngo amutegeke ibyo kuvuga n'ibyo areka kuri Real Talk TV.

Yagize ati 'Ikintu kiriho, ni uko ibintu by'ubwisanzure bwo kuvuga hano mu Rwanda [ntibihari]. Igituma ubona umuntu ashobora gusohoka nka kuriya nka Idamange akavuga kuriya, umuntu utari uzwi [kuko] si umunyamakuru, si umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu [activist], nyuma y'iminsi itatu, akaba abaye umu-activist, ni uko uburenganzira bwo kuvuga bufunze cyane.' 

Ibi bisubizo n'ikiganiro Etienne Gatanazi yatanze muri iyi myigaragambyo bisobanura neza ko Gatanazi yari azi neza abo bari kumwe ; bari bagizwe n' abarwanya Leta ndetse n'abahakana Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda; kuko  iyo Etienne Gatanazi aba yaragiye gutara inkuru, yari bubaze abo bagiye kwigaragambya icyatumye bajya kwigaragambya ariko ntafate uruhande ibintu binyuranije na ethics y'abanyamakuru, ndetse nk'umuntu wari uzwiho ubunyamwuga nyuma yo kwitabira iyo myigaragambyo yari kubaza inzego z'ubutabera cyangwa Leta y'u Rwanda bagahabwa umwanya muri iyo nkuru, bakisobanura. Kuba rero yaragagaye nk'umutumirwa kandi akerekana uruhande ahagazeho , byemeza nta gushidikanya ko ari mu runana rw'abarwanya Leta ndetse n'abahakana n'abapfobya Genocide yakorewe abatutsi bari bateguye iyo myigaragambyo.

Mu bari kumwe na Gatanazi barimo nka Denise Zaneza, umukobwa w'imfura wa Marcel Sebatware ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Sebatware yihishe mu Bubiligi.

Uyu mukobwa azwi cyane mu biganiro no mu nyandiko zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi bikorwa bigamije gusiga ibyondo Leta y'u Rwanda.

Hitabiriye na Placide Kayumba, ari na we washinze akabanza no kuyobora umuryango Jambo Asbl ukorana n'umutwe wa FDLR. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Su-Perefe wa Gisagara, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntawukuriryayo yakatiwe gufungwa imyaka 25 n'urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Natacha Abingeneye ari na we Perezida wa Jambo Asbl, yitabiriye imyigaragambyo yo gutabariza Idamange, ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w'Ubucuruzi n'Umurwanashyaka wa MRND. Muri Kamena 2005 yahamagajwe na ICTR, aza gupfa urubanza rwe rutarangiye.

Mu bandi baba mu Rwanda bitabiriye imyigaragambyo yo kuri YouTube harimo Ingabire Victoire washinze FDU Inkingi. Uyu yakatiwe ku byaha birimo kugambanira igihugu no kurema umutwe w'abagizi ba nabi. Yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika mu 2018.

Etienne Gatanazi kuba yarahisemo umurongo wo kwifatanya n'abarwanya Leta ntakiza byaguha kuko uretse ingengabiterezo ya Genocide n'intekerezo za Parmehutu n'ibinyoma ntakindi bafite batanga.

Bamwe batangiye gusobanura imikorere ya Etienne Gatanazi bakoresheje umugani uzwi cyane ugira uti:' Ubutoni bwa cyane bunyaza mu ngo y'ibwami'' kuko mu ngero zose zaba iza vuba ndetse n'iza kera ; yaba abitandukanije n'ibigarasha bagaragaza ko iyo bareba Gatanazi wa none ari we gisobanuro cyiza cyuwo mugani ; kuko aho yari mu gihugu kimuha amahirwe nk'abandi banyarwanda bose, yarangiza akisuga ibigarasha bidafite na kimwe kizima byamuha kuko yishyizeho ikimwaro cyo kwigaragaza nk'umwanzi w'igihugu kuko yisunze abakifuriza inabi no gusubira mu mateka mabi.

Muri iyo myigaragambyo harimo kandi na Bernard Ntaganda wirukanywe mu Ishyaka PS-Imberakuri yashinze, wongeye gusa nk'uwibutsa agaciro ke kameze nk'akacyendereye, akavuga ko burya bwose ibyo ba Idamange bakoze ari we babikesha, kuko ari umwe mu baharuye inzira banyuzemo.

Mu gihe aba bose bitabiriye iyi myigaragambyo bubakiye ku ngengabitekerezo yo fupfobya no guhakana genocide no kwanga u Rwanda ni iki Gatanazi yabakuraho kindi?

Rugamba Sipiriyani yakoze mu nganzo araririmba ati 'Inda nini muyime amayira', kuko 'igira inama mbi, ikaguteranya n'inshuti ukayitenguha, ukayita ukaba umugaragu w'inda'.

Kuba rero umuntu yareba ku nda ye akifatanya n'abarwanya igihugu kubera gusa amaronko abibonamo, ni inzira y'ubusamo ishobora kumuha umugati uyu munsi, ikamuhirika mu manga ejo ; Etienne Gatanazi niwo murongo yahisemo kandi ubundi yagakwiye gusubiza amaso inyuma akareba n'abandi bisunze ibigarasha ko ntacyo bagezeho uretse kwangara no kubaho ubuzima bwabo bwo batagira gakondo; nibyo Gatanazi yahisemo kwanika ifu mu muyaga yiyemeza gushakira ibigaze mu bigarasha.

The post Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/etienne-gatanazi-yeruye-yanika-ifu-mu-muyaga-ashakira-ibigaze-mu-bigarasha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=etienne-gatanazi-yeruye-yanika-ifu-mu-muyaga-ashakira-ibigaze-mu-bigarasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)