Hakoreshejwe miliyari 12 Frw mu kubakira imiryango yasenyewe n'ibiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi nzu zubatswe mu turere turindwi tw'Intara y'Amajyaruguru n'Uburengerazuba, aho Akarere ka Nyabihu ariko kamaze kubakwamo nyinshi, kuko 794 zamaze kuzura ndetse zishyikirizwa ba nyirazo, mu gihe izigera kuri 327 imirimo yo kuzubaka igikomeje.

Akarere kamaze kubakwamo inzu nke ni aka Musanze, kuko hamaze kuzura 115 izindi 200 zisigaye imirimo yo kuzubaka iracyakomeje.

Akarere ka Rubavu kabarurwamo inzu 870 zikiri kubakwa zitaruzura, mu gihe izamaze kuzura ari 461.

Izi nzu zubatswe na Leta y'u Rwanda ku bufatanye na Banki y'Isi, zubakiwe imiryango 115 yo mu Karere ka Musanze yasenyewe n'ibiza, zuzuye yitwaye miliyoni 870 Frw.

Izi nzu zashyikirijwe ba nyirazo kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Nyakanga 2025, zubatswe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Musanze, Akagari ka Kabazungu.

Mu byishimo byinshi, bamwe mu baturage bahawe inzu mu kiganiro na IGIHE bavuze ko ibyo bakorewe bibereka ko Ubuyobozi bwiza bw'Igihugu bubakunda.

Nyiramwiza Jeanette yagize ati 'Nabaho nibwo nakandagira mu nzu nk'iyi irimo sima n'ibirahure, imvura yaragwaga nkikinga ku kirago tukumva ko ubuzima burangiye, none ubu ntabwo tugihungabanye na rimwe kuko twahawe inzu y'ibyumba bitatu, uruganiriro na koridoro.'

Komayombi Jean Bosco ati 'Mfite umunezero w'uko twabaga mu buzima bubi nyuma yo gusenyerwa n'ibiza, none twabuvanwemo kandi nta mpungenge y'uko imvura yakongera kudusenyera kuko twatujwe heza.'

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye abagize imiryango yatujwe muri izi nzu kuzibungabunga ndetse no kuyoboka urugamba rwo kwiteza imbere.

Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira ubwo yashyikirizaga imiryango 115 yo mu Karere ka Musanze inzu yubakiwe, yayibukije ko ari igishoro cy'ubuzima ihawe, nabo bakwiye kuvana amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere, bagateza imbere n'Igihugu kuko nacyo kibakunda.

Ati 'Umukuru w'Igihugu arabakunda kandi imvugo ye niyo ngiro, ubwo ibiza byabibasiraga muri 2023 yabasezeranyije kuzabatabara, inzu muhawe zibabere igishoro cy'ubuzima kuko ni inzu zizamara igihe, muryame neza kandi mutekereze ibibateza imbere n'ogihugu.'

Uturere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Burera na Musanze na Burera nitwo tumaze kubakwamo inzu 2665, mu gihe izikiri kubakwa ari inzu 2,978.

Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira yasabye imiryango yahawe inzu gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere
Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira yacinye akadiho ari kumwe n'abaturage bahawe inzu
Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira ashyikiriza Nikuze Elizabeth inzu yubakiwe
Inzu zatanzwe zizamara igihe kinini kuko zubatswe mu buryo bwiza kandi bugezweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakoreshejwe-miliyari-12-frw-mu-kubakira-imiryango-yasenyewe-n-ibiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)