Senateri Mukabagwiza Edda wanabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu bihugu bitandukanye yavuze ko intambwe y'ingenzi u Rwanda rwabanje gutera nyuma kwibohora ari ukwagura imikoranire n'amahanga maze rushinga za ambasade zarwo hirya no hino ku Isi n'iz'ahandi nazo zishingwa i Kigali.
Yagize ati 'U Rwanda rwarebye kure rusanga rutabana n'ibihugu bimwe gusa kuko urebye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ambasade twari dufite zihagarariye ibihugu byazo mu Rwanda ntabwo zarengaga 10.'
'Ambasade twari dufite zihagarariye ibindi bihugu i Kigali na zo ntizarengaga 10. U Rwanda rwasanze ubwo buryo butateza imbere igihugu ngo bunagiheshe isura nziza dushaka.'
Yongeyeho ko indi ntambwe u Rwanda rwateye ari ukubaka amahoro no kuyasigasira ahandi ku Isi kugira ngo amateka mabi rwanyuzemo rutange umusanzu mu kuyakumira ahandi.
Impuguke muri politiki mpuzamahanga akanaba umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Ismael Buchanan we asanga igihugu kimaze kugira ijambo rikomeye ku ruhando mpuzamahanga abishingiye ku cyizere gifitiwe mu guhabwa inshingano zikomeye.
Ati 'Iyo tuvuze Visit Rwanda usanga hari amasezerano igihugu gifitanye n'amakipe akomeye ku Isi. Ubu u Rwanda rumaze kuba igihugu gikomeye gishobora kuyobora imiryango mpuzamahanga ikomeye nk'uw'Ibihugu bikoresha Igifaransa uyobowe na Mushikiwabo Louise. Ibyo ni ikintu gikomeye mu myaka 31 iki gihugu kivuye muri Jenoside yakorere Abatutsi.'
Amb. Nsengimana Joseph wahagarariye u Rwanda muri Loni, mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe no mu bindi bihugu, asanga intambwe ifatika igihugu kimaze gutera muri diplomasi yubakiye ku bwuhabane no kwanga mpatsibihugu.
Ati 'U Rwanda ntirwemera mpatsibihugu, rwemera kubana n'igihugu kirwubaha na rwo rukacyubaha ni cyo kintu cy'ibanze. Ikindi ni uko u Rwanda rudasaba ntirusabirize, ruba rushaka ko mwumvikana mukaba magirirane. Ibyo bikorwa gutyo mu byerekeye dipolomasi, imibanire, ubukungu no mu mutekano.'
Umutesi Liliane utuye i Kigali ariko ukunda gukorera ingendo hanze y'Igihugu yabwiye RBA ko isura u Rwanda rufite mu mahanga iteye ishema ahanini bishingiye ku miyoborere myiza rufite, nyamara mu myaka 31 ishize uwaruvugaga mu mahanga barahitaga bumva Jenoside.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Nduhungirehe Olivier avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwagura umubano n'amahanga mu buryo bunyuranye.
Ati 'U Rwanda ruragenda rwagura amarembo hirya no hino nk'uko biri mu ndirimbo yubahiriza igihugu cyacu mu guhamya umubano n'amahanga yose. Tugenda twagura amarembo n'ibihugu tutari dusanzwe dufitanye umubano.'
'Tuzakomeza kandi no gukuraho za visa haba iza pasiporo z'abanyacyubahiro, iza serivisi n'izisanzwe kuko hari ibihugu twagiye tugirana ayo masezerano.'
Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane igaragaza ko kugeza ubu u Rwanda rufite ambasade 49 hirya no hino ku Isi ndetse ibihugu bifite ambasade zabyo mu Rwanda ni 45 zifite abazihagarariye baba i Kigali n'izindi 70 zifite abazihagariye bataba i Kigali.
Rufite kandi abahagarariye inyungu zarwo mu bihugu 17 ku Isi ndetse ruri mu miryango mpuzamahanga itandukanye.
