Wowe uratubeshya - Depite Muhakwa kuri Gatsibo yishyuye umuntu mu mwanya w'ikigo cy'ubucuruzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye ku wa 9 Nyakanga 2025, ubwo Akarere ka Gatsibo kisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2025.

Igaragaza ko hari amakosa y'aho aka karere katanze amasoko y'amafaranga arenze ayateganyijwe, aho kishyuye amafaranga kuri konti y'umuntu ku giti cye aho kwishyura ikigo bagiranye amasezerano n'ayandi.

Umuyobozi w'Imirimo Rusange mu Karere ka Gatsibo, Oreste Louis Amizero, yemeye ko bakoze amakosa ndetse batazabisubira.

Ati 'Aho twishyuye rwiyemezamirimo mu mazina atandukanye n'ayo amasezerano yavugaga…twishyuye mu mazina ye bwite kandi twari dufitanye amasezerano n'ikigo cy'ubucuruzi, twari twananiwe gutandukanya umuntu usanzwe n'uwo mu mategeko, iri ni ikosa twabonye, twakoze kandi tunasabira imbabazi.'

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko amasezerano avuga ikigo cy'ubucuruzi kandi gifite ubuzima gatozi mu mategeko, bityo kwishyura kuri konti ya nyiracyo bitavuga ko wishyuye ikigo.

Ati 'Ubwo se ikigo cy'ubucuruzi nikiza kwishyuza? Kuko ubwo ntabwo mwacyishyuye. Ubwo mwishyuye nde?'

Amizero yakomeje guhamya ko uwo bishyuye ari umuyobozi mukuru akaba na nyir'ikigo bagiranye amasezerano, asa nk'uwerekana ko ubwo n'ikigo cyishyuwe.

Depite Muhakwa ati 'Abo ni abantu babiri batandukanye. Wowe wishyuye undi muntu mutagiranye amasezerano, uwo mwagiranye amasezerano nturamwishyura, nyuma azaza kukwishyuza. Ahubwo mwabikemuye mute hagati y'ikigo n'umuntu mwahaye amafaranga?'

Amizero yabajijwe niba konti bishyuyeho yari mu masezerano, asubiza ko ari yo yari irimo ariko abo mu Bugenzuzi Bukuru bw'Imari ya Leta bavuga ko mu masezerano harimo konti y'ikigo aho kuba iya nyiracyo.

Amizero ati 'Ntabwo twashishoje neza ari na yo mpamvu twemeye amakosa, twiyemeje ko tutazabisubira.'

Depite Muhakwa yongeye kugaragaza impungenge ko Akarere ka Gatsibo kahaye umuntu amafaranga atayakoreye, uwakoze ntiyishyurwa kandi ashobora kwishyuza.

Ati 'Ahubwo wowe uranatubeshye, bakubaze impamvu ubeshya abayobozi. Wowe uratubwira ngo iyo konti yari mu masezerano, si ko watubwiye?' Amizero yahise asubiza nanone ko konti yari mu masezerano.

Gusa yabajijwe aho konti y'ikigo yari iri, birangira aryumyeho, abura icyo asubiza.

Depite Muhakwa yavuze ko igihe bagiye kwishyura bagombaga kureba niba uwo bishyuye ari uwo bagiranye amasezerano.

Abadepite bagaragaje ko gushyira amafaranga kuri konti y'umuntu aho kwishyura ikigo birimo ingaruka nyinshi kuko niba hari umwenda ikigo kirimo Leta kitaba kikiwishyuye, kitakwishyura imisoro itandukanye ndetse no mu buryo bw'amategeko ikigo gishobora kwishyuza kuko nta gihamya y'uko cyishyuwe.

Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo yavuze ko amafaranga yahawe umuntu ku giti cye agomba kugaruzwa akishyurwa ikigo cyayakoreye aho kwemera gusa ko ari amakosa bakoze.

Abadepite bagize PAC basabye Akarere ka Gatsibo kubahiriza amategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wowe-uratubeshya-depite-muhakwa-kuri-gatsibo-yishyuye-umuntu-mu-mwanya-w-ikigo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)