Ibi bibazo babigejejweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025, ubwo Urwego rw'Ubugenzacyaha ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi baganirizaga abaturage bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo ku byaha bikorwa n'abangiza ibudukikije n'uburyo byarwanywa.
Abaturage baganirijwe ni abo mu tugari twa Bushobora na Rwarenga aho hanakunze gukorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe bukorwa n'abiganjemo insoresore zanze ishuri.
Gakwerere Jean Damascene utuye mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Rwarenga mu Mudugudu wa Kabuye, yavuze ko yari afite ishyamba rya hegitari enye ariko ko ryose ryarimbuwe n'iabacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.
Ati 'Bakorana n'abakire babagurira ayo mabuye mu buryo butemewe bakabatera inkunga yo kubona ibikoresho, njyewe nakoresheje igenagaciro ubwo bari bamaze kwangiza hegitari imwe n'igice nsanga bamaze kunyangiriza ibingana na miliyoni 20 Frw ariko ubu tuvugana noneho ryose barishyize hasi kandi nari nashoye miliyoni 18 Frw mu gutera ishyamba.''
Nyirampakaniye Gaudence utuye mu Kagari ka Bushobora we yagize ati 'Iyo abayobozi bagiye kubareba abenshi babirukankaho n'ibisongo bigatuma batinya gusubirayo, iyo umurima wawe bawatatse ntabwo wabavuga kuko bakwica. Hakwiriye gushyirwamo imbaraga bagashaka abo basore bakabahana kuko inaha birakabije.''
Uwizeyimana Oliver we yavuze ko koko iki kibazo cy'abacukura amabuye y'agaciro gihari, agaragaza ko akenshi gituruka ku kuba muri aka gace hari ibice birimo amabuye y'agaciro ariko hakaba nta kompanyi ihacukura ihari ngo itange akazi kuri uru rubyiruko.
Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha,RIB, mu Ntara y'Iburasirazuba, Rutaro Hubert, yavuze ko abakora ibyaha byangiza ibidukikije harimo abibasira amashyamba ya Leta, n'ay'abaturage bagatuma hirema ubutayu, batazihanganirwa.
Ati 'Turakangurira abo bantu bose ko uretse no kuba wahanwa ukajyanwa muri gereza kubera ibyo byaha, ariko hari no gushyira ubuzima bwawe mu kaga. Ubusanzwe abantu bakora ubucukuzi bwemewe hari ibyo basabwa kuzuza birimo ubwishingizi bwa ba bantu, bagira n'ibyo bagena bishobora kurinda ba bantu kugerwaho ingaruka n'impanuka.''
Rutaro yasabye abaturage bacukura mu buryo butemewe kumva ko bahatakariza ubuzima ndetse ko hari n'ibihano bikakaye bibategereje. Kubijyanye n'ibyaha by'inzaduka bikorerwa ku ikoranabuhanga, yasabye abaturage kwirinda kubwira umubare w'ibanga ababahamagaye biyita abakozi ba sosiye z'ikoranabuhanga, anakebura ababyeyi bareka abana babo bakajya mu mahanga mu bintu batazi kuko ngo bashobora gupfirayo.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubugenzuzi mu Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Bagirijabo Jean D'Amour, yavuze ko abaturage bishobora mu gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'abacukura kariyeri bari mu bangiza ibidukikije. Yavuze ko ingaruka zikunze kubaho ari ukwangiza imirima y'abandi, amashyamba ndetse no gutuma ubutaka butwarwa n'isuri.




